Reba Video: Inzoka nini yizingiye kuri moteri y’imodoka yari itwawe n’umugore

Sangiza iyi nkuru

Umugore utatangajwe amazina wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari atwaye imodoka yatunguwe no gusanga inzoka nini yizingiye kuri moteri.

Uyu mugore ubwo yari atwaye imodoka, ngo yumvise irimo kugenda ku buryo budasanzwe yiyongeza umuvuduko, ukongera ukagabanuka, aza gusanga hari inzoka nini yizingiye kuri moteri.

Polisi yo mu gace ka Omro, ibicishije ku rukuta rwa Facebook yatangaje ko ibi byabaye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri na mirongo itanu (06:50) zo ku wa Gatatu tariki ya 22 Kanama 2018.

Ikinyamakuru The The Sun dukesha iyi nkuru, gitangaza ko polisi yitabajwe ngo ihagere irebe icyo yafasha uyu mugore wari umaze kwegura urugi rwa kabine y’imodoka asangamo iyi nzoka.

Abapolisi babiri b’abofisiye, Peeters na Lt. Sauriol nibo batabaye, basanga inzoka yizingazingiye mu byuma byo kuri moteri, imodoka itabasha gutirimuka, bayikuramo babanje kuyifata umutwe.

Aba bapolisi batangaza ko umwe muri bo yari asanzwe afite ubumenyi ku bijyanye n’inzoka ko ari nawe wayikuye mu byuma by’iyo modoka, bagahamya ko yari inzoka nini yo mu bwoko bwa ‘Ball Python’.

 

i1 i2 i3

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *