Reba Video: Umusore w'i Nyamirambo yateye icyuma umukunzi we ahita apfa

Sangiza iyi nkuru

Ntazinda Yves utuye mu Mudugudu wa Gatare, Akagali ka Kagarama, Umurenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi Kigali, arashinjwa gutera icyuma akica umukobwa bivugwa ko bakundanaga.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 5 Nzeri 2018, nibwo inkuru y’urupfu rwa Dusabe Francine bivugwa ko yakundanaga na Ntazinda yamenyekanye. Aho ngo uyu mukobwa yakoraga akazi ko mu rugo kwa Kamanzi Gabriel  muri aka kagari.

Kamanzi yemeje aya makuru agira ati “nari nicaye muri salon, Francine ari mu gikari  nyuma numva abantu baje kumpuruza ngo bamutereye icyuma,… namanutse nsanga koko bamuteye icyuma byarangiye”. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Mbabazi Modeste atangaza ko Ntazinda Yves yatawe muri yombi ari mu maboko y’ubugenzacyaha.

Ibindi: Reba Video:

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *