RED Tabara irashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya na FDLR, Gumino na Twirwaneho

Sangiza iyi nkuru

Umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya n’uwa FDLR ukomoka mu Rwanda, Gumino na Twirwaneho yiganjemo Abanyamulenge, mu guteza umutekano muke muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, Patrick Nahimana, kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021.

Muri iri tangazo, RED Tabara yibukije Abarundi impamvu yatumye ibaho, by’umwihariko ngo kuba abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ishyaka CNDD-FDD badahabwa urubuga, bangwa, bigatuma bahohoterwa, bagafungwa, bamwe bakajya mu buhungiro.

RED Tabara ivuga ko CNDD-FDD ikorana na FDLR “yakoreye Abatutsi jenoside mu Rwanda”, ikomeza iti “Yakunze kwinjira muri Kivu y’Amajyepfo, muri RDC”, ikayishinja no kwica impunzi z’Abarundi ziba muri Tanzania.

Uyu mutwe uvuga ko ubwo iri shyaka ryajyaga ku butegetsi mu 2005, intambara muri Kivu y’Amajyepfo yarahagaze, iti: “Kubera ko amahoro ari mu Burundi, aba ari no muri Kivu y’Amajyepfo.”

Gusa ngo ubwo iri shyaka ryagumaga ku butegetsi ku ngufu, mu Burundi habayeho amatora arimo ubujura, CNDD-FDD yirukana abatavuga rumwe na yo, bituma umutekano wongera kuzamba mu karere.

RED Tabara ivuga ko ingabo z’u Burundi zatangiye kwinjira ku butaka bwa RDC, zikurikirana abahunze, iti “CNDD-FDD yateje umutekano muke muri Kivu y’Amajyepfo.”

Uyu mutwe ufite ibirindiro mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, uvuga ko Leta y’u Burundi iha intwaro umutwe witwaje intwaro wa Gumino ndetse na Twirwaneho, ikifatanya n’ingabo zabwo na FDLR mu kuwurwanya.

Iti: “Bahaye intwaro imitwe yitwaje intwaro y’Abanyamulenge ya Gumino na Twirwaneho muri Kivu y’Amajyepfo, bohereza abasirikaee n’abarwanyi b’Interahamwe kugira ngo bifatanye kurwanya RED-Tabara.”

Uyu mutwe watangaje ko nta kindi usaba Leta y’u Burundi, keretse gusa kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo, kugira ngo amatora anyuze mu mucyo abeho.

Ingabo z’u Burundi zavuzwe muri RDC kenshi, Leta yo ntibyemera

Kuva mu 2019, hasohotse raporo zitandukanye zirebana n’umutekano, zivuga ko ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajyepfo, aho zagiye guhiga imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta iriho; irimo RED-Tabara na FOREBU.

Gusa muri Mata 2020, Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Burundi, Jean Claude Karerwa Ndenzako yarabihakanye, avuga ko igihugu cye kidashobora kohereza ingabo mu kindi gihugu, kitabisabwe n’imiryango mpuzamahanga.

Karerwa agize ati: “Keretse bisabwe gusa n’Ubumwe bwa Afurika cyangwa Umuryango w’Abibumbye, u Burundi ntibushobora kohereza ingabo mu kindi gihugu.”

Mu gihe u Burundi bukivuga ko nta ngabo zabwo ziri muri RDC, impuguke z’Umuryango w’Abibumbye muri Werurwe 2021 zasohoye raporo ivuga zifite ibimenyetso bifatika bigaragaza ko izi ngabo ziriyo.

Mu bimenyetso izi mpuguke zifite, harimo: amafoto n’amashusho byafatiwe mu kirere ndetse n’ubuhamya bw’abantu banyuranye barimo abasirikare ba RDC, abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro n’abaturage.

RED-Tabara irashinjwa kwibasira Abanyamulenge

Abanyamulenge batuye muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo bamaze igihe kirenga imyaka itatu bavuga ko bahohoterwa n’imitwe yijwaje intwaro igambiriye kubatsemba.

Iyo bavuga irimo Mai Mai zitandukanye n’ikomoka mu Burundi, ari yo: RED Tabara, FOREBU na FNL.

Ku rundi ruhande, Abanyamulenge bagiye bahakana ko Twirwaneho atari umutwe witwaje intwaro nk’uko RED-Tabara ibivuga, ahubwo ngo ni bo bihuje, bagamije gukumira ibitero bagabwaho n’iyi mitwe yitwaje intwaro.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. RED Tabara irashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya na FDLR, Gumino na Twirwaneho
    Kuva kera birazwi ko abanyamurenge bakorana NA FDLR INGABO Z’UBURUNDI ahubwo abanyamurenge bakwiye kwigwaho . Cg twohereze abahungu bacu babakubitire mu gafuka.niwo muti.

    1. RED Tabara irashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya na FDLR, Gumino na Twirwaneho
      Hi Johnson,comment wakoze yanteye kwibaza ibibazo bigera kuri bitatu ( 3 ):

      1. Niba warigeze ukandagira mwishuri;

      2. Niba wumva concept ” Generalisation ” ni ingaruka yagira kuri ” Innocents” batazi iyo politique ikorerwa nuko ikorwa;

      3. Niba wumva ko kenshi civilian population baba victims binyungu zabakomeye.

      Byaba byiza iyi comment wakoze uyisomye neza byakunda ukayitesha agaciro.

      Murakoze.

    2. RED Tabara irashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya na FDLR, Gumino na Twirwaneho
      Hi Johnson,comment wakoze yanteye kwibaza ibibazo bigera kuri bitatu ( 3 ):

      1. Niba warigeze ukandagira mwishuri;

      2. Niba wumva concept ” Generalisation ” ni ingaruka yagira kuri ” Innocents” batazi iyo politique ikorerwa nuko ikorwa;

      3. Niba wumva ko kenshi civilian population baba victims binyungu zabakomeye.

      Byaba byiza iyi comment wakoze uyisomye neza byakunda ukayitesha agaciro.

      Murakoze.

  2. RED Tabara irashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya na FDLR, Gumino na Twirwaneho
    Kuva kera birazwi ko abanyamurenge bakorana NA FDLR INGABO Z’UBURUNDI ahubwo abanyamurenge bakwiye kwigwaho . Cg twohereze abahungu bacu babakubitire mu gafuka.niwo muti.

  3. RED Tabara irashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya na FDLR, Gumino na Twirwaneho
    Kohereza abahungu Narinzi ngo niwowe uzagenda naho abahungu. Bariyo bafatikanyije na red tabara gusa nabo ubwabo barabiziko rukanura atanga ikosora kuri RDF

  4. RED Tabara irashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya na FDLR, Gumino na Twirwaneho
    Kohereza abahungu Narinzi ngo niwowe uzagenda naho abahungu. Bariyo bafatikanyije na red tabara gusa nabo ubwabo barabiziko rukanura atanga ikosora kuri RDF

  5. RED Tabara irashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya na FDLR, Gumino na Twirwaneho
    Mureke mbabaze, iyo mutarigushaka uburyo mumwa amaraso yabantu mwumva ayanyu atabatembamwo neza.

  6. RED Tabara irashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya na FDLR, Gumino na Twirwaneho
    Mureke mbabaze, iyo mutarigushaka uburyo mumwa amaraso yabantu mwumva ayanyu atabatembamwo neza.

  7. RED Tabara irashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya na FDLR, Gumino na Twirwaneho
    Izi ntambara tuzazikira gute ra?
    FDLR na CNDD ni mukuru na murumuna. Bafatanyije kuva kera Habyara akiyobora kuko niwe watumye babaho baza guhurirq mu shyamba rya kongo ubwo RPA yari imaze kwirukana interahmwe.
    Ntibigeze bareka gukorana rero nta nubwo babireka.
    Ikibazo gikomeye kirimo ni uko M7 yivangamo. Ariko ni inyaryenge ntawe uzi icyo agamije.
    Hari abavuga ko ali kq phenergan ko gusinziriza abavugaga empire hima

  8. RED Tabara irashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya na FDLR, Gumino na Twirwaneho
    Izi ntambara tuzazikira gute ra?
    FDLR na CNDD ni mukuru na murumuna. Bafatanyije kuva kera Habyara akiyobora kuko niwe watumye babaho baza guhurirq mu shyamba rya kongo ubwo RPA yari imaze kwirukana interahmwe.
    Ntibigeze bareka gukorana rero nta nubwo babireka.
    Ikibazo gikomeye kirimo ni uko M7 yivangamo. Ariko ni inyaryenge ntawe uzi icyo agamije.
    Hari abavuga ko ali kq phenergan ko gusinziriza abavugaga empire hima

  9. RED Tabara irashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya na FDLR, Gumino na Twirwaneho
    Turabiyamye kuvuga izina ryerekeye kubwoko bwabanyamurenge

  10. RED Tabara irashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya na FDLR, Gumino na Twirwaneho
    Turabiyamye kuvuga izina ryerekeye kubwoko bwabanyamurenge

  11. RED Tabara irashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya na FDLR, Gumino na Twirwaneho
    Yayayaaaaa ubundise red tabara ibaho? Nurwanda kwarimwe mwaba traininze mubaha intwaro mubahuza na MaiMai kugirango barimbure abanyamulenge bizabagaruka mwankora maradomwe.
    Nb: ubundi bwiza,igihe….muba abavugizi ba red tabara nkande ? Injiji zabanyamakuru.

  12. RED Tabara irashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya na FDLR, Gumino na Twirwaneho
    Yayayaaaaa ubundise red tabara ibaho? Nurwanda kwarimwe mwaba traininze mubaha intwaro mubahuza na MaiMai kugirango barimbure abanyamulenge bizabagaruka mwankora maradomwe.
    Nb: ubundi bwiza,igihe….muba abavugizi ba red tabara nkande ? Injiji zabanyamakuru.

  13. RED Tabara irashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya na FDLR, Gumino na Twirwaneho
    Generalisation y’abantu cyangwa ubwoko Ntabwo aribyo mujye mureka amatiku.

  14. RED Tabara irashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya na FDLR, Gumino na Twirwaneho
    Generalisation y’abantu cyangwa ubwoko Ntabwo aribyo mujye mureka amatiku.

  15. RED Tabara irashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya na FDLR, Gumino na Twirwaneho
    Generalisation y’abantu cyangwa ubwoko Ntabwo aribyo mujye mureka amatiku.

  16. RED Tabara irashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya na FDLR, Gumino na Twirwaneho
    Generalisation y’abantu cyangwa ubwoko Ntabwo aribyo mujye mureka amatiku.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *