Umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, uvuga ko mu bo uhanganye na bo mu mirwano iri kubera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) harimo FDLR ikomoka mu Rwanda.
Tariki ya 15 Kanama 2022, ingabo z’u Burundi zirenga 600 zageze muri Kivu y’Amajyepfo, zitangira ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, zifatanyije n’iza RDC, mu gihe zitegereje itangira ry’ibikorwa bishingiye kuri gahunda y’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, EAC.
Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, Colonel Biyereke Froribert, aherutse gusohora itangazo asobanura ko ibi bikorwa biri kugenda neza, kandi ko abagize imitwe yitwaje intwaro batangiye gukwira imishwaro ubwo babonaga ibihugu byombi byifatanyije muri uru rugamba.
RED Tabara iri mu mpamvu nyamukuru zatumye ingabo z’u Burundi zijya muri RDC, kuri uyu wa 29 Kanama 2022 yatangaje ko iri kurwanywa n’izi ngabo, umutwe w’Imbonerakure ushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD, Mai Mai ya Makanika na FDLR.
Iti: “Imirwano irakomeje muri Kivu y’Amajyepfo, RD Congo, hagati y’abarwanyi bacu ba RED Tabara n’ubumwe bwa FDNB, umutwe w’Imbonerakure za CNDD-FDD, FDLR na Mai Mai ya Makanika. Uyu wa nyuma wakwirakwije imvugo ya jenoside yibasira Abanyamulenge n’Abatutsi.”
Uyu mutwe witwaje intwaro uvuga ko ingabo z’u Burundi zitagiye kugarura amahoro muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ngo ahubwo zajyanye no gusahura umutungo no gukorera Abanyekongo urugomo.


