Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wigambye kwica abasirikare batatu b’iki gihugu mu mirwano yasakiranyije impande zombi.
Uyu mutwe mu itangazo ryasohowe na Nahimana Patrick usanzwe ari Umuvugizi wawo mu bya gisirikare, wavuze ko iyi mirwano wise ikomeye yabereye muri Komine Mugamba ho mu ntara ya Bururi mu majyepfo y’u Burundi.
Uretse kwica abasirikare batatu ba Leta, uyu mutwe wanavuze ko wanafashe imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa Kalachnkov n’imwe yo mu bwoko bwa Mitrallaise.
Iti: “Itsinda ry’abasirikare b’u Burundi ryagabye igitero ku birindiro byacu i Juru, hanyuma abarwanyi bacu basubiza umwanzi inyuma, bica batatu ndetse banambura umwanzi Kalachnkov ebyiri na mitrallaise imwe.”
RED-Tabara yavuze ko izakomeza kurwana kugeza igihe izashyirira iherezo ku butegetsi by’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi.
Yasabye abaturage ba kiriya gihugu kwirinda kujya mu mihanda hejuru ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu rwego rwo kwirinda ibyago byo guhura n’amasasu.


