Igipolisi cy’u Rwanda kirashimira abaturage bagifashije guta muri yombi abantu batatu bakekwaho kwibisha imbunda.
Ibi bikaba bije nyuma y’aho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ushize ahitwa Nyabisindu mu Murenge wa Remera wo mu Karere ka Gasabo habereye ubujura.
Umuvugizi wa polisi, ACP Celestin Twahirwa, yavuze ko abantu bane bari bitwaje imbunda za AK 47 bateye mu kabari kiari mu Migina bakahiba ibintu byinshi birimo televiziyo n’amafaranga 45,000 by’amanyarwanda batunze abantu imbunda.
Abo bafashwe yavuze ko ari uwitwa Gerald Mbanzamihigo wari ufite imbunda, Onesphore Mugabarigira, Murinzi Gasore n’undi witwa Pare ukiri gushakishwa.

ACP Twahirwa yagize ati:“Abakekwa bateye bar ahagana saa munani z’ijoro arikjo abaturanyi n’abanyerondo bahita batabara, mu gihe abakekwa bari guhunga, bafata Mbanzamihigo na Mugabarigira”.
Yakomeje avuga ko Gasore nawe yatawe muri yombi nyuma y’amasaha macye, mu gihe Pare yabashije gucika nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Yongeyeho ko ubwo abanyerondo bageragezaga kwambura imbunda Mbanzamihigo isasu ryasohotse ariko polisi igahita ihasesekara.
Polisi kandi yabashije gufata imodoka ya Toyota Carina ifite ibirango RAC 659 V aba bajura bakoresheje bagerageza kwiba, kuri ubu aba bafashwe bakaba bafungiye kuri station ya polisi ya Remera.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Mbanzamihigo yatorotse igisirikare, hakaba hakiri gushakishwa aho imbunda yaturutse.
Umuvugizi wa polisi yavuze ko abaturage bagira uruhare runini mu gukumira ibyaha batanga amakuru y’abagizi ba nabi ku nzego z’umutekano, bikaba biterwa n’ubufatanye bukomeye mu nzego zose z’abaturage harimo abanyerondo, Community policing, urubyiruko rw’abakorerabushake, abikorera, abavuga rikijyana n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Yongeyeho ko ahari ubu bufatanye abanyabyaha bacika integer kandi ngo bimaze kugaragara henshi aho abaturage bafatanya na polisi mu kumenya, gukumira ibyaha no guta muri yombi abanyabyaha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


