Resitora zo muri Koreya y’Epfo zasabwe guhagarika guteka inyama z’imbwa zirabyanga

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe mu gihugu cya Koreya y’Epfo hagiye kubera imikono Olympic, izitabirwa n’abazaturuka imihanda yose y’isi, Leta yasabye abateka muri za resitora, kutagabura inyama z’ imbwa, ariko babyanze.
Resitora 12 zikomeye cyane ndetse zinazwiho kugabura inyama z’imbwa mu mujyi i Pyeongchang , zari zasabwe kuba zihagaze kugabura izo nyama, ebyiri zonyine nizo zubahirije iri tegeko.
imbwa2
Leta yatanze iri tegeko mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo imikino Olympic itangire, abakinnyi basaga 3000 bazaturuka mu bihugu 92 bakaba aribo bitewe muri iki gihugu cya Koreya y’Epfo.
Guverineri w’umujyi wa Pyeongchang,  Lee Yong-bae  yatangarije AFP ko bamwe mu bayobozi z’amaresitora banze guhagarika kugaburira inyama z’imbwa abashyitsi bitabiriye imikino Olympic, bavuga ko ari ugushaka kubangamira imikorere yabo, mu gihe izi nyama zajyaga zibinjiriza agatubutse.
imbwa
Akavuga ko hari n’abakiriye neza iri tegeko, bakaba bahagaritse guteka izi nyama. Bitewe n’igihugu n’umuco wacyo, hari ibihugu bimwe usanga abaturage babyo bafata inyama z’imbwa nk’imari, mu gihe ahandi yazifata nk’ikizira.
  imbwa2nyama

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *