Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwihakanye itangazo ryahererekanyijwe ku bantu bamwe ribatumira kujya mu rugendoshuri mu Buholandi.
Umuyobozi wa RGB, Dr. Usta Kayitesi yashyize umukono kuri iri tangazo avuga ngo ” Dushaka kumenyesha abantu ko ibaruwa yitirirwa RGB yohererejwe bamwe mu bantu ibatumira kujya mu rugendoshuri mu Buholandi atari iya nyayo.” Dr. Kayitesi yasabye abayakiriye ku mbuga nkotanyambaga zitandukanye “Kutayiha agaciro.”


