RGB yirukanye inzego zose z’ubuyobozi bw’itorero ADEPR

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, rwafashe icyemezo cyo gukuraho inzego z’ubuyobozi z’itorero rya ADEPR ku rwego rw’igihugu, nyuma y’ibibazo by’ingutu byakunze kuvugwa muri ririya torero.

Amakuru y’ihagarikwa rya biro nyobozi ya ADEPR, akubiye mu ibaruwa RGB yandikiye Rev. Karuranga Ephrem wari umuvugizi wa ADEPR ku rwego rw’igihugu, Kayigamba Calixte wari Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ADEPR na Rurangwa Clement wari umuyobozi wa Komite Nkemurampaka muri ririya torero.

Aba uko ari batatu Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kayitesi, yabandikiye ibaruwa abamenyesha ko inzego za ADEPR zirimo: Inteko rusange, Inama y’ubuyobozi, Komite Nyobozi na Komite nkemurampaka zikuweho, ku bw’inyungu za ADEPR n’abanyamuryango bayo.

RGB kandi yakuye mu nshingano abari abakozi ba ADEPR bari mu bagize biro nyobozi n’inama y’ubuyobozi.

Mu mpamvu RGB yagaragaje zatumye ifata kiriya cyemezo, harimo “Ibibazo by’imiyoborere n’imikoranire mibi imaze igihe iranga inzego [abandikiwe bayoboraga]”, bigashimangirwa n’inzandiko zitandukanye bagiye bandikirana n’izo bandikiye urwego rw’Imiyoborere.

Umuyobozi wa RGB yunzemo ko abagize biro nyobozi y’itorero ADEPR bagiye bagirwa inama, ariko inzego bayobora zikananirwa gukemura ibibazo ku buryo imiyoborere yabo “yakomeje guhembera amacakubiri no kubangamira ituze ry’abagize ADEPR.”

Ruriya rwego kandi rwemeza ko rwakoze isesengura rugasanga “amategeko, imikorere n’imicungire y’abakozi n’umutungo bya ADEPR bitanoze, ku buryo bitatangaga igisubizo kirambye ku bibazo byugarije ADEPR”.

Hari hashize amezi arenga 10 ADEPR ivuvugwamo ibibazo bitandukanye birimo gufungwa k’Umuvugizi wayo wungirije, Rev Karangwa John, ushinjwa gukoresha impapuro mpimbano, kwirukanwa kw’abakozi n’abapasiteri n’ibindi.

Abakurikiranira hafi ubuzima bwa ADEPR na bamwe mu bayoboke bayo, basanisha ibibazo by’iri torero n ‘imiyoborere mibi’ ya Komite Nyobozi irangajwe imbere na Rev Karuranga Ephrem wahagaritswe.

Nko muri Gicurasi uyu mwaka, Biro Nyobozi ya ADEPR yashinjwe kugabanya imishahara y’abakozi b’itorero binyuranyije n’amategeko, gusa yo ivuga ko mu bihe bidasanzwe ifite ububasha bwo gufata ibyemezo byihutirwa.

Amakuru avuga ko Biro Nyobozi yegereye abashumba b’indembo n’abayobozi b’amatorero y’uturere ibamenyesha iby’impinduka mu mishahara, ibasaba kubyumvisha abandi bakozi bayoboye.

Byazamuye impaka ndende, dore ko nko mu Mujyi wa Kigali, abo mu Karere ka Nyarugenge basinye inyandiko yemera kugabanyirizwa umushahara, gusa bigeze ku bo muri Gasabo na Kicukiro barabyanga.

Biro Nyobozi yamenyesheje Inama y’Ubuyobozi (CA) iby’izo mpinduka ku wa 13 Gicurasi 2020 ibinyujije mu butumwa bwa email.

Icyo gihe Kayigamba Callixte na we wahagaritswe, yasubije Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, agaragaza ko baticaye ngo bahuze ibitekerezo ku cyemezo cyo kugabanya umushahara w’abakozi, ibyari binanyuranye n’amategeko shingiro ya ADEPR mu gace kayo ka 21, ateganya ko CA ariyo yemeza ibigendanye n’imishahara y’abakozi b’itorero.

RGB yemeje ko uwitwa Umuhoza Aurelie ari we wahawe inshingano zijyanye n’imicungire y’abakozi n’umutungo, kugeza igihe abazayobora RGB mu gihe cy’inzibacyuho bazashyirirwaho.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. RGB yahagaritse inzego zose z’ubuyobozi bwa ADEPR
    Ako gatsiko kari kamaze gutera isesemi. Ni inkunguzi nibabereke umuryango. N’ubundi ntako batagize. Ariko n’izo CA bagombye kuzisesa…
    Puuuu, amafuti gusa!

  2. RGB yahagaritse inzego zose z’ubuyobozi bwa ADEPR
    Ako gatsiko kari kamaze gutera isesemi. Ni inkunguzi nibabereke umuryango. N’ubundi ntako batagize. Ariko n’izo CA bagombye kuzisesa…
    Puuuu, amafuti gusa!

  3. RGB yirukanye inzego zose z’ubuyobozi bw’itorero ADEPR
    RGB yazadufashije ibyo ikorera andi materero,ikabikora no muri RMC(Abasilamu)kuko nabo imiyoborere yabo ntaho yazageza uterambere ry’abayisilamu.Nayo twarambiwe imiyoborere yayo nubyo amategeko yayo akozwemo.Mrc

  4. RGB yirukanye inzego zose z’ubuyobozi bw’itorero ADEPR
    RGB yazadufashije ibyo ikorera andi materero,ikabikora no muri RMC(Abasilamu)kuko nabo imiyoborere yabo ntaho yazageza uterambere ry’abayisilamu.Nayo twarambiwe imiyoborere yayo nubyo amategeko yayo akozwemo.Mrc

  5. RGB yirukanye inzego zose z’ubuyobozi bw’itorero ADEPR
    Aba Bose barapfa ibyo batabibye barapfa amaturo nicyacumi tubaha babanje kutubeshya ko bazatwereka imana ikaduha icyo dushaka cyose. Ukibaza impamvu bo badasaba iyo Mana ahubwo bagasaba amaturo nicyacumi .

  6. RGB yirukanye inzego zose z’ubuyobozi bw’itorero ADEPR
    Aba Bose barapfa ibyo batabibye barapfa amaturo nicyacumi tubaha babanje kutubeshya ko bazatwereka imana ikaduha icyo dushaka cyose. Ukibaza impamvu bo badasaba iyo Mana ahubwo bagasaba amaturo nicyacumi .

  7. RGB yirukanye inzego zose z’ubuyobozi bw’itorero ADEPR
    Aya madini akwiye kuyoborwa naba bakurikira 1-Umuntu wakoze mubutasi yaba ari umusivire cg umusirikare 2-umuntu ushyira mugaciro 3-Inyangamugayo

  8. RGB yirukanye inzego zose z’ubuyobozi bw’itorero ADEPR
    Aya madini akwiye kuyoborwa naba bakurikira 1-Umuntu wakoze mubutasi yaba ari umusivire cg umusirikare 2-umuntu ushyira mugaciro 3-Inyangamugayo

  9. RGB yirukanye inzego zose z’ubuyobozi bw’itorero ADEPR
    Ikibazo nuko ngo Wanga Shaka musangira ukazana ikubegera… None haramutse haje abarusha ubucakura n’ukwikanyiza nagiye byaba bimaze iki ?
    Abazaza bazasubizeho imbehe yo gufasha abakene. Sinon,…..

  10. RGB yirukanye inzego zose z’ubuyobozi bw’itorero ADEPR
    Ikibazo nuko ngo Wanga Shaka musangira ukazana ikubegera… None haramutse haje abarusha ubucakura n’ukwikanyiza nagiye byaba bimaze iki ?
    Abazaza bazasubizeho imbehe yo gufasha abakene. Sinon,…..

  11. RGB yirukanye inzego zose z’ubuyobozi bw’itorero ADEPR
    Iriya mishahara bahembwa ingana kuriya niyo ituma ibintu bizamba ntibakabeshye ngo nabakozi b’Imana barakorera amafaranga abakene bo mu Itorero ntawe ubitayeho abakristo baratura bagahindukira bakubaka ninsengero nindi mirimo yose aribo bayikoze yamaturo barimo bayarwaniramo nibagabanye iriya mishahara niyo ibuzambya byose habeho komite zabakristo kuri buri paroisse zigenzura uko amaturo akoreshwa.

  12. RGB yirukanye inzego zose z’ubuyobozi bw’itorero ADEPR
    Iriya mishahara bahembwa ingana kuriya niyo ituma ibintu bizamba ntibakabeshye ngo nabakozi b’Imana barakorera amafaranga abakene bo mu Itorero ntawe ubitayeho abakristo baratura bagahindukira bakubaka ninsengero nindi mirimo yose aribo bayikoze yamaturo barimo bayarwaniramo nibagabanye iriya mishahara niyo ibuzambya byose habeho komite zabakristo kuri buri paroisse zigenzura uko amaturo akoreshwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *