Bamwe mu bakora akazi ko gucunga umutekano bakorera kompanyi yitwa RGL Security mu bice binyuranye by’intara y’Iburengerazuba baravuga ko batinda guhembwa ugereranyije na bagenzi babo bakorera mu mujyi wa Kigali bagasaba ko icyo kibazo bagikemurirwa. Abasekirite bakorera iyi kompanyi bavuganye na Radio Isangano dukesha iyi nkuru, basabye ko imyirondoro yabo itatangazwa ku bw’umutekano wabo mu kazi. Bavuga ko babangamiwe no kuba abakorera mu ntara batinda guhembwa ugereranyije na bagenzi babo bakorera mu mujyi wa Kigali kandi amasezerano y’akazi bafite asa. Umwe yagize ati: “Twebwe dukorera mu ntara duhembwa dutinze ku buryo bigera mu matariki 22 kandi abakorera muri Kigali bo bahembwe ku itariki 10, dufite amasezerano y’akazi asa ni yo mpamvu twifuza ko twajya duhemberwa rimwe kuko biratubangamira”. Mugenzi we na we ati: “Ese ko dukora akazi kamwe na contract (amasezerano y’akazi) zikaba ari zimwe kuki twebwe abakorera mu ntara dutinda guhembwa ariko abo muri Kigali bo bagahembwa mbere kandi ku gihe? ni ikibazo tugirango mudukorerereho ubuvugizi kuko na bamwe mu bayobozi bacu bakiziho”. Nyiri kompanyi ya RGL Security, Gafurama Wilson, avuga ko ikibazo kigaragazwa n’aba bakozi ajyiye kugikurikirana kigahabwa umurongo. Ati: “Icyo cyo gutinda guhembwa ni ikibazo twasuzuma tukamenya uko giteye kigakemurwa niba koko gihari, gusa icyo tuzi cyo ni uko nta mukozi wacu tujya twambura burundu ndetse nta n’ibirararane tubaberamo”. Amakuru aboneka ku rubuga rwa murandasi rwa RGL Security agaragaza ko iyi kampani yatangiye imirimo yo gucunga umutekano muri 2010. Igaragaza ko ifite abasekirite ikoresha barenga 3000.

6 Responses
RGL Security Company: Bamwe mu bayikorera bavuga ko ab’i Kigali bahembwa mbere bo bagasigara bategereje
Nabasezeye ntibajya babahemba nkubu njyewe narasezeye ntago ndabona amafaranga yanjye mumfashe nukuri nyabone nukuri bandimo amafaranga menshi

RGLsecuritycompany ,nanubuntibahemberakugihe,. Biracyrikibazo,mkomezemudukorerubuvugizi,duhembwa,22/cg zikarenga,ntanakonje twabonye.