Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (Rwanda Housing Authority) kinashinzwe gucunga inyubako za leta, cyashyize ahagaragara umubare w’inyubako zanditse kuri leta nyuma y’inkuru y’ikinyamakuru The Chronicles yavugaga ko nta hantu wabona umubare w’inyubako leta itunze.
Inkuru y’ikinyamakuru The Chronicles yari ifite umutwe ugira uti: “ As Gov’t Seek to End Rent Dependence, There are No Records for Buildings it Owns “, ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo: “ Mu gihe guverinoma ishaka kurangiza kwiringira gukodesha, nta bigaragaza inyubako itunze .”
Iki kinyamakuru mu nkuru yacyo cyavuze ko umuyobozi mukuru wa RHA, Eric Serubibi (ibumoso ku ifoto)yanze gusubiza ikibazo cyacyo ku mibare y’inyubako za leta. Icyo gihe ngo akaba yarasabwe guhabwa umwanya ngo ashake iyo mibare ariko akavuga ko nta n’ihari.
Kuri uyu wa Kane ushize ariko, uyu muyobozi ngo yaje kwihamagarira iki kinyamakuru ubwe, acyoherereza ikigaragaza ko Guverinoma y’u Rwanda itunze inyubako zigera ku 7,539. Umubare munini wazo uherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, ahari 2,257, mu gihe mu majyepfo hari 1,676, mu burengerazuba, 1547, mu gihe mu burasirazuba habarizwa inyubako za leta 1,680.
Igitangaje ariko, ni uko mu murwa mukuru w’igihugu, Kigali, uhasanga inyubako za leta 379.
Iperereza The Chronocles yari yakoze ryagaragazaga ko Guverinoma y’u Rwanda mu 2010 yasohoye akayabo ka miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda yagiye ku gukodesha inyubako zo gukoreramo. Umubare ngo wagiye uzamuka byihuse buri mwaka ariko Serubibi avuga ko iki kibazo bashaka kukirangiza.
Yavuze ko mu kurangiza iki kibazo cyo gukodesha inyubako zo gukoreramo, Guverinoma y’u Rwanda igiye kubona izindi nyubako eshatu kuri meterokare 56,000 muri uyu mwaka.
Yavuze kandi ko hari izindi ziri kubakwa nk’inyubako izakoreramo ibiro bya Minisitiri w’Intebe, imyubakire yatewe inkunga n’u Bushinwa, ikazakoreramo kandi minisiteri zitandukanye.
Hazabaho kandi kuvugurura izishaje no kwagura, naho izangiritse zihabwe abikorera bazivugurure bajyanisha n’igishushanyo mbonera.


