Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Dufatanye Israel, umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) ukurikiranyweho kwaka ruswa hagamijwe gukora ibinyuranye n’amategeko.
RIB kuri Twitter ivuga ko ” Uwafashwe ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.” RIB iraburira abaturarwanda bishora mu bikorwa byo kwaka no kwakira ruswa ko batazihanganirwa, irabasa abantu gutanga amakuru kugihe kugirango icyaha gikumirwe ndetse n’abagikoze bahanwe nkuko amategeko abiteganya. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


