Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 6 Mata 2021 rwahamagaje Adeline Mukangemanyi, umugore wa nyakwigendera Rwigara Assinapol kugira ngo arwitabe muri iki gitondo cy’uyu wa 8 Mata 2021.
Kopi y’iri hamagara Bwiza yabonye, ihamagarira Adeline Rwigara kwitaba umugenzacyaha wa RIB ku cyicaro gikuru, ku Kimihurura, yitwaje indangamuntu n’iri hamagara.
Iki gitangazamakuru ku mugoroba w’uyu wa 7 Mata cyabajije Ubuvugizi w’uru rwego impamvu y’iri hamagara, ariko ntarasubiza.
Radiyo Ijwi rya Amerika yavuganye na Adeline Rwigara, imubaza niba yakiriye iri hamagara, arabyemera gusa avuga ko atazitaba kuko ngo kuva tariki ya 27 Werurwe 2021 ari mu bihe byo kwibuka umugabo we, akaba yanatangiye kunamira Abatutsi bazize jenoside mu 1994.
Adeline yagize ati: “Nta mpamvu ntekereza na ntoya kuko turimo kwibuka abacu bazize jenoside yakorewe Abatutsi. Ikindi kandi njyewe ndi mu bihe byo kwibuka umutware wanjye, iyo gahunda yabaye muri iyi weekend ishize yo kuri 27 kandi na none bihurirana n’uko twinjiraga mu cyunamo cy’abacu.”
Yakomeje ati: “Ntabwo nzitaba mu cyunamo. Nta burenganzira bafite bwo kuntumira umunsi natangiye kunamira abanjye bazize jenoside yakorewe Abatutsi.”
Si ubwa mbere Adeline Rwigara yumvikanye mu rwego rugenza ibyaha, kuko no muri Nzeri 2017 rwamutaye muri yombi rumukurikiranaho ibyaha birimo ivangura, kubiba amacakubiri no kugambirira guteza imvururu muri rubanda, mu Kuboza 2018 Urukiko Rukuru rumugira umwere, arafungurwa.
Kuri ubu ahamagawe n’ubwo we atazi impamvu y’ihamagara, n’umuvugi wa RIB akaba atarasubiza, bikekwa ko ryaba rifite aho rihuriye n’amajwi ye amaze iminsi asakara ku mbuga nkoranyambaga, we akavuga ko ari ubuhanuzi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
RIB yahamagaje Adeline Rwigara
ariko uyu mubyeyi yahabwa amahoro! uguhisha impamvu y’ihamagazwa bihatse iki?
RIB yahamagaje Adeline Rwigara
ariko uyu mubyeyi yahabwa amahoro! uguhisha impamvu y’ihamagazwa bihatse iki?