Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwanyomoje Kazungu Denis uvuga ko abakobwa yicaga yabahoye kuba baramwanduje Virusi itera SIDA.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri ni bwo Kazungu yagejejwe imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama aho yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko yemeye ibyaha 10 ubushinjacyaha bumurega.
Ni ibyaha birimo icy’ubwicanyi, aho ashinjwa kwica abantu 14 akabashyingura mu Busanza aho yakodeshaga.
Umucamanza ubwo yamubazaga icyo yiciraga bariya bantu, yavuze ko yabahoye kumwanduza SIDA ku bushake.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko ibizamini byakozwe mu gihe cy’iperereza byagaragaje ko Kazungu Denis nta Virusi Itera SIDA afite, bityo ko urukiko ari rwo ruzacukumbura ukuri ku byo yarubwiye.
Yagize ati: “Mu rwego rw’iperereza yagombaga kubanza gupimwa ibintu bitandukanye, mu byo yapimwe harimo no kureba ko nta virusi itera Sida afite. Ibisubizo byaje bigaragaza ko ntayo afite. Impamvu yavuze biriya ubwo Urukiko ni rwo ruzacukumbura ukuri kwabyo.”
Kazungu watawe muri yombi ku wa 05 Nzeri akurikiranweho ibyaha birimo ubwicanyi, ubujura bukoresheje kiboko, gushimuta, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.
Ku wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri ni bwo urukiko ruzasoma umwanzuro ku bijyanye no kuba rwamufungura cyangwa akazakomeza gufungwa.


