RIB yataye muri yombi umunyamakuru Irené Mulindahabi

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB yataye muri yombi umunyamakuru wa Isango Star, Irené Murindahabi ukekwaho gutangaza amagambo y’urukozasoni yifashishije ikoranabuhanga.

Ni ubutumwa uru rwego rwashyize kuri Twitter.

” RIB yafashe umunyamakuru Mulindahabi Iréné ukekwaho icyaha cyo gutangaza amagambo y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.”

Muri ubu butumwa kandi, RIB yakomeje isaba abakoresha ikoranabuhanga kumenya ibigomba gutangazwa n’ibibujijwe mu rwego rwo kwirinda kugwa mu cyaha.

Ingingo ya 38 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, igika cya mbere ivuga ko umuntu wese utangaza,wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa,aba akoze icyaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *