Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Rtd Col Jeannot Ruhunga, yatangaje ko nta gihugu na kimwe cyigeze gifasha u Rwanda mu itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina, ko ahubwo yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ahizanye.
Ku wa 31 Kanama 2020 nibwo RIB yeretse itangazamakuru Paul Rusesabagina wari ukandagiye mu gihugu ku nshuro ye ya mbere kuva mu 2004. Icyo gihe ntihatangajwe uko yatawe muri yombi usibye kuvuga ko ifatwa rye rishingiye ku bufatanye n’amahanga.
Nyuma hatangiye kuvugwa amagambo menshi, bamwe bakerekana ko haba hari ibihugu byaba byarataye muri yombi uyu mugabo w’imyaka 66 bikamushyikiriza u Rwanda.
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Jeannot Ruhunga, aganira na Igihe.com dukesha iyi nkuru, yahishuye ko ubufatanye mpuzamahanga bwavuzwe ubwo Rusesabagina yerekwaga itangazamakuru butari busobanuye ko hari igihugu cyamushyikirije u Rwanda.
Ruhunga yasobanuye ko iyo RIB iri kugenza ibyaha ku muntu ukekwa ari mu mahanga, hifashishwa ibihugu bitandukanye kugira ngo haboneke ibimenyetso, ari na byo bishingirwaho mu gushyira hanze impapuro zimushakisha.
Kuri Rusesabagina, inyandiko zisaba itabwa muri yombi rye zatanzwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku wa 9 Ugushyingo 2018, icyo gihe uwari Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana niwe wazishyizeho umukono.
Zasabaga ibihugu birimo u Bubiligi, nk’igihugu uyu mugabo afitiye ubwenegihugu, ko bumuta muri yombi ashinjwa ibyaha birimo kurema umutwe witwaje intwaro n’ibindi birenga bitandatu bifitanye isano n’iterabwoba. Yashakishwaga kandi ku byaha birimo ubwicanyi, ubujura n’ibindi.
Ruhunga asobanura ko amahanga muri urwo rugendo rwo gukusanya ibimenyetso yafashije u Rwanda cyane, uhereye ku ho yabaga, aho yakoraga n’ahandi, ubufatanye bwavuzwe bukaba ubwo bwo kwegeranya ibimenyetso.
Col Ruhunga yakomeje asobanura ko nta gihugu na kimwe cyafashije u Rwanda mu rugendo rwo guta muri yombi Rusesabagina, kuko yafatiwe i Kigali. Yavuze ko abavuga ko yaba yarashimuswe cyangwa se ko indege ye yayobejwe akisanga i Kigali atari ko byagenze.
Ati “Buriya iyo umuntu ashakishwa, aregwa icyaha, uburyo bwose buciye mu mategeko bwemewe gukoreshwa. Icyangombwa ni uko biba biciye mu mategeko.”
“Rusesabagina uburyo yafashwe byose byaciye mu mategeko kandi n’uwashaka wese iryo perereza yarikora kuko yaje mu ndege, yaciye ku bibuga mpuzamahanga, ntabwo umuntu aca ku kibuga gusa ngo yinjire agende, ibintu byose biba byanditse, haba hari za camera zireba umuntu, byose byaciye mu mucyo kugeza ageze aha.”
Yakomeje avuga ko bizagera igihe Rusesabagina nawe akivugira uko yageze mu Rwanda ku bushake bwe, “ko nta muntu n’umwe wamushimuse” ndetse ko “nta n’uwamutegetse kuza mu Rwanda.”
Ati: “We yaraje agera mu Rwanda, twaramushakaga turamufata. Ibyo kuvuga ngo yaje mu Rwanda azi ko agiye mu Rwanda, cyangwa yaje ate, ibyo ni ibindi ariko nta wigeze amushyiraho igitugu, nta wigeze amushimuta ngo amuzane ku ngufu, yaje ku bushake bwe, kandi nawe igihe nikigera bakabimubaza mu rukiko azabivuga. Gushimutwa ntabwo aribyo, yaraje agera i Kigali, hanyuma arafatwa.”
RIB yemeje ko Rusesabagina yafatiwe i Kigali, nyuma y’umunsi umwe Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aciye amarenga y’uko uriya mugabo yashutswe akisanga mu Rwanda atabizi.
Rusesabagina nk’uko Umunyamabanga Mukuru w’Ubugenzacyaha w’u Rwanda yabisobanuye, akurikiranweho ibyaha nk’ibyo abahoze ari abarwanyi ba FLN bari mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda bakoze. Birimo iby’ubwicanyi, kurema umutwe w’abaguzi ba nabi, gushimuta abantu, gutwika n’ibindi.


