RIB yongeye guhamagaza Hakuzimana Rashid

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rwongeye guhamagaza Hakuzimana Abdou Rashid ukunze kumvikana mu biganiro bitavugwaho rumwe ku rubuga rwa YouTube.

Ibaruwa ya RIB yashyizweho umukono n’umugenzacyaha Jules Mutabazi kuri uyu wa 25 Ukwakira 2021 inakirwa na Hakuzimana uyu munsi, igira iti: “…utumiwe ku biro bikuru by’ubugenzacyaha bikorera ku Kimihurura mu karere ka Gasabo ku itariki ya 27/10/2021 saa yine za mu gitondo.”

Hakuzimana yaherukaga guhamagazwa na RIB muri Kanama 2021. Kuri iyi nshuro, ahamagajwe nyuma y’aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakoze ubukangurambaga bamusabira gufungwa, bamushinja gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki cyaha Hakuzimana ashinjwa gifitanye isano n’ibiganiro amaze iminsi agirira kuri YouTube.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RIB yongeye guhamagaza Hakuzimana Rashid
    Ibyo nuguhuma amaso yabantu binjiji nagende ahemberwe muri gereza nkabandi ubwose uwo ninjiji kuburyo ayobewe ko ibyo yatangaje ari amahano atavugirwa kukarubanda.

  2. RIB yongeye guhamagaza Hakuzimana Rashid
    Ibyo nuguhuma amaso yabantu binjiji nagende ahemberwe muri gereza nkabandi ubwose uwo ninjiji kuburyo ayobewe ko ibyo yatangaje ari amahano atavugirwa kukarubanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *