Mu gihe byagiye bigarukwaho mu itangazamakuru ko abanyamakuru banga gukina zimwe mu ndirimbo z’abahanzi kuko batabahaye ruswa (Giti) Riderman we yabivuye imuzingo abishimangira neza ko abahanzi baririmba hip hop aribo badakinirwa indirimbo kuko batajya bingingiriza.

Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu cyumweru gishize aho yasobanuraga impamvu muri ino minsi injyana ya hip hop nyarwanda itakitabirwa nk’uko byari bemeze mu myaka yashize, ahishura ko ikibyihishe inyuma ari abanyamakuru bamunzwe na ruswa banga kubafasha kuzamuka bitewe nuko banze kubaha akantu(Ruswa).
Abajijwe impamvu mu myaka yo hambere iyi njyana wasangaga yarigaruriye imitima y’abanyarwanda ugerereranyije n’izindi njyana, uyu mugabo yasubije ko muri icyo gihe hari hari abanyamakuru b’inyangamugayo batarebaga inyungu zabo bwite none ubu hakaba hari abakunda amafaranga kuruta ibihangano.
Abo banyamakuru Riderman yagarutseho yashimangiye ko uretse no kuba inyangamugayo banakundaga injyana ya hip hop n’aho abubu biyambarira amatisi n’inkweto z’ingozi(Congo) bagera muri studio bagakurikiza amarangamutima yabo kuko abenshi baba bakunda izindi njyana.
Yagize ati” Mbere hari abanyamakuru batandukanye, naguha ingero nka Murenzi, Dj Khaledi, Lil Pack n’abandi nk’abongabo bari abantu bakunda iyo njyana”.
Riderman yakomoje ku gitaramo cya Jay polly na Ama G The Black giherutse kwitabirwa n’abantu mbarwa ibintu byababaje uyu muhanzi aboneraho gusaba abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko injyana ya Hip Hop ko bakomeza kubatera inkunga mu buryo bwose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


