Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi mu muziki nyarwanda nka Riderman n’umuhanzi mu ndirimbo z’urukundo, Muneza Christopher, bari kwitegura kujya gutaramira hanze y’u Rwanda mu gitaramo bazakorera ku mugabane w’u Burayi.
Ni igitaramo aba baririmbyi bombi bazakorera i Brussels mu murwa mukuru w’u Bubiligi, bakazataramira abantu mu gihe cyirenga amasaha ane.
Iki gitaramo giteganyijwe kuba Ku wa 18 Gashyantare 2023. Cyateguwe na Fusion Events na Fcc Production.
Itike yo kwinjira muri iki gitaramo ihagaze amayero €30 angana n’ibihumbi 35,200 RWF ku muntu umwe, mu gihe imeza y’abantu 6 ihagaze amayero €450 angana na 532,349 RWF.
Biteganyijwe ko Riderman azagera i Burayi muri iki cyumweru, aho azataramira i Lille mu Bufaransa ku wa 11 Gashyantare 2023 mbere yo kujya gutaramira i Brussels mu Bubiligi ku wa 18 Gashyantare 2023.
Riderman ari no kuganira n’abandi bantu bategura ibitaramo mpuzamahanga aho ashobora kujya gutaramira mu Budage no muri Pologne, mu gihe Christopher we afite ibitaramo bizenguruka u Burayi kugeza muri Werurwe uyu mwaka.

