Rihanna yababajwe no kumva Chris Brown ashinjwa gufata umukobwa ku ngufu

Sangiza iyi nkuru

Inshuti za hafi z’icyamamare Robyn Rihanna Fenty, uzwi ku izina rya Rihanna batangaza ko yababajwe cyane n’amakuru arimo kuvugwa kuri Chris Brown bahoze bakundana, ko yaba yafashe umugore ku ngufu.

Ku wa Mbere tariki ya 21 Mutarama 20919, nibwo Chris Brown, umurinzi we n’inshuti ye batawe yombi, nyuma y’aho umugore amushinje kumufata ku ngufu.

Ikinyamakuru Standard gitangaza ko Chris ashinjwa n’uyu mugore utaratangajwe amazina kumufatira ku ngufu muri Hoteli y’inyenyeyi eshanu nyuma yo guhurira mu kabyiniro ku wa 15 Mutarama 2019, i Paris mu Bufaransa.

Ikinyamakuru TMZ gitangaza ko umunyamategeko Raphael Chiche yatangaje ko Chris Brown agiye kujyana uyu mugore mu nkiko, amushinja kumusebya ko yamufashe ku ngufu kandi bitarabayeho.

Ikinyamakuru Hollywood Life gikunze gutangaza amakuru y’ibyamamare, cyo gitangaza ko inshuti ya hafi ya Rihanna yakibwiye ko ababajwe cyane no kumva uwahoze ari umukunzi we ashinjwa gufata ku ngufu.

Cyagize giti “Rihanna yababaye cyane kubera ibyo Chris ashinjwa byo gufata umugore ku ngufu, avuga ko bigoye kuba umuntu yahita acirwa urubanza ahubwo ko ategereje ukuri kukazigaragaza”.

Rihanna yakundanye na Chris Brown, baza gushwana mu 2009 ubwo uyu musore yamukubitaga bikomeye ndetse akanabifungirwa. Ni kenshi byagiye bivugwa mu binyamakuru ko ibi byamamare bihora bifite agatima gahagaze, umwe yifuza kuba yakongera gukunda n’undi.

r2
Rihanna yakubiswe na Chris Brown

Nyuma yo gutandukana na Rihanna, Chris yaje gukundana na Karrueche Tran mu 2013 gusa baza gutandukana nyuma yaho Chris Brown abyaranye n’undi mukobwa, Nia Guzman muw’ 2014.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *