Umuhanzikazi Rihanna ubusanzwe uzwiho kwicisha bigufi yagaragaye atonze umurongo nk’abandi bose bakeneye serivisi z’ubwiherero ndetse yanga kwifashisha ubwihariye nk’umuntu udasanzwe w’icyamamare.
Iyi nkuru yatangajwe bwa mbere n’umugore witwa Zara Rahim kuri twitter wavuze ko yahuriye na Rihanna ku murongo bategereje serivisi z’ubwiherero.
Uyu mugore abinyujije kuri twitter kuwa 17 Mutarama 2019 yavuze ko Rihanna yari ku murongo ategereje abandi bose kandi ko yaganiriye n’umwe mu bagore bari aho bategereje.
Yagize ati “ Ubwo yahageraga, yashakaga kwihagarika. Namusabye ko yajya mu bwiherero bwihariye buri hejuru, arabyanga, avuga ko ashaka ubwo hasi buri hafi ari nabwo buri rusange.Yarategereje, hasohoka umugore atangira gutangara avuga ngo Rihanna, ntacyo amuvugishije Rihanna yamubajije niba ahubwo ataba yiyanduje.”
Zara Rahim yakomeje agira ati “ Akirangiza [Rihanna] gukora ibyo yakoraga, yasohotse, akaraba intoki, yisiga amavuta. Icyuma cyumutsa intoki nticyakoraga neza. Yari afite amavuta menshi mu ntoki, arambwira ati mpa ibiganza byawe, ufite isoni, yankojejeho ibiganza bye byiza, biriho tatuwaje [tattoo] ndetse n’inzara zitatse ubwiza.”

Uyu mugore yatangaje ko yasigaye yumiwe ariko ko ibyabaye hagati ye n’iki cyamamare bitazamuva mu mutwe.

Rihanna asanzwe azihi kwiyoroshya bitandukanye n’abandi bantu bazwi, abakire n’abandi bakomeye bumva ko ari bo b’ibanze abandi bakaba ari rubanda rwagiseseka bagomba kubakurikira.
Ibyakozwe na Rihanna, byigezwe gukorwa na Mzee Mwalimu Julius Kamabarage Nyerere, Perezida wa Mbere wa Tanzaniya wigeze kugaragara atonze umurongo mu gihe cy’amatora.
Muri uru Rwanda rwacu bihagaze bite ku ngingo yo kwiyoroshya ku byamamare bifite amikoro, abakomeye no ku bategetsi ?


