Rivaldo yahishuye uwo abona ushobora guhigika Messi na Cristiano

Sangiza iyi nkuru

Rivaldo wakanyujijeho mu mupira w’amaguru haba mu ikipe y’igihugu cye cya Bresil na Fc Barcelona yahishuye ko bitarambiranye abona ko icyamamare Neymar azahigika Messi na Cristiano bakibagirana.
Rivaldo
Mu kiganiro yagiranaga na Barca Tv, Rivaldo wabaye icyamamare mu gutwara ibikombe bitandukanye byanatumye bamwita umukinnyi w’isi, yavuze ko Neymar ari umukinnyi w’ikitegererezo muri iki gihe cy’umupira w’amaguru uvuguruye.
Yagize ati “ Cristiano na Messi kugeza ubu bari imbere ya Neymar, ariko ntibimubuza gukora cyane, ndizera ko mu minsi mike azaba ari umukinnyi wa mbere isi ifite”
Yakomeje agira ati” Ni umukinnyi uhambaye sinshidikanya ko atari umwe mu bakinnyi beza bakomeye.Kuva Barca yamusinyisha yakomeje kwigaragaza kugeza ubu akaba ari ikitegererezo”
Rivaldo yavuze ko kandi ikipe ya Barcelona uyu muhungu akinamo, ari ikipe nziza abantu bakunda cyane kuva na mbere yahoze ari ikipe nziza cyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi bitandukanye n’ibyo Umushumba wa kiliziya Gatolika Papa Francis aherutse gutangaza ko Lionel Messi ari we mukinnyi mwiza w’ibihe byose aho yari amugereranyije n’ibindi byamamare byakanyujijeho ari byo Pele na Maradona.
Rivaldo Và­tor Borba yatangaje ibyo mu gihe ubwo yakinaga muri Barcelona yatwaye umupira wa zahabu akaba yari umukinnyi mwiza wo hagati rimwe na rimwe akaba na rutahizamu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *