Riyadh: Ubutabera bwatesheje agaciro igihano cy’urupfu ku bishe umunyamakuru Khashoggi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 7 Nzeri, hatanzwe imyanzuro ya nyuma y’urubanza rw’umunyamakuru Jamal Khashoggi, aho Urukiko rwo muri Arabiya Sawudite rwatesheje agaciro igihano cy’urupfu cyahawe batanu mu bantu 8 bahamijwe icyaha cyo kumwica, rukabakatira igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza kuri makumyabiri nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru byaho, SPA.

Jamal Khashoggi wari umunyamakuru ukorana na The Washington Post wanengaga cyane ubutegetsi bwa Arabiya Sawudite yiciwe muri Ambasade yiki gihugu muri Turkiya, ku itariki 02 Ukwakira 2018, afite imyaka 59, umurambo we ucibwamo ibice.

Mu gihe abahungu ba Jamal Khashoggi batangaje muri Gicurasi ko “babariye” abamwishe, uwari umukunzi we Hatice Cengiz, bendaga no gushyingiranwa, yamaganye icyemezo cya nyuma cyatanzwe n’ubutabera bwa Arabiya Sawudite, ashinja Leta ya Riyadh kuba yarangije uru rubanza imyirondoro ya nyayo y’abatanze amabwiriza yo kwica Kashoggi itazwi.

Gutungwa intoki n’abayobozi ba Turkiya na Amerika nk’abatanze amabwiriza yo kwica Jamal Khashoggi, Arabiya Sawudite yisanze muri bimwe mu bibazo bikomeye by’ububanyi n’amahanga itaherukaga.

Guverinoma ya Arabiya Sawudite yahise yakira uru rubanza maze ikatira abantu batanu mu baregwa igihano cyo kwicwa, abandi batatu bakatirwa igifungo muri 11 bose bari bakurikiranweho icyaha. Abandi batatu bagizwe abere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *