RMC irahakana ibikubiye muri raporo y'ishyirahamwe ry'abanyamakuru batagira umupaka

Sangiza iyi nkuru


Icyegeranyo cy’ishyirahamwe ry’abanyamakuru batagira umupaka (Reporters without borders) cyerekana ko ubwigenge bw’itangazamakuru mu rwego rw’isi bubangamiwe kurusha uko bwahoze mu myaka yashize.
Muri iki cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mata 2017, igihugu cy’u Burundi gikurikira u Rwanda ku mwanya wa 160 ari na wo wa nyuma muri Afurika y’Iburasirazuba. Icya nyuma ku isi yose ni Koreya ya ruguru, inyuma ya Eritereya iheruka izindi muri Afurika.
U Rwanda ku mwanya w’159, mu gihe Tanzaniya iza ku mwanya wa mbere mu guha urubuga itangazamakuru muri aka karere, iri ku mwanya wa 83 ku isi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Igihugu kiza ku isonga mu kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru ni igihugu cya Norvege ku mugabane w’u Burayi, iki gihugu kigakurikirwa n’ibindi byiganjemo ibyo kuri uwo mugabane, birimo Suwede, Finlande, Danemark, u Buholandi n’ibindi.
Ku mugabane w’Afurika, Namibia iza ku mwanya wa mbere, kikaba kiri ku mwanya wa 24 ku rwego rw’isi, naho Leta zunze ubumwe z’Amerika ikaza ku mwanya wa 43 ikaba yatakaje imyanya 2 ugereranyije n’ubushize.
Ku ruhande rw’ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, u Burundi bwatakaje imyanya 4, iyi ubwisanzure bw’itangazamakuru muri kiriya gihugu bukaba bwaratangiye guhungabanywa guhera muri 2015.
Ishyirahamwe ry’abanyamakuru batagira umupaka rivuga ko iki kibazo cyo mu Burundi cyatangiye ubwo hafungwaga bimwe mu bitangazamakuru ndetse bimwe bikanatwikwa, ubwo Perezida Petero Nkurunziza yiyamamarizaga kuyobora indi manda.
Kugeza ubu, bamwe mu banyamakuru bo muri iki gihugu bari mu buhungiro kubera umutekano wabo, abitabye kenshi inzego z’ubuyobozi zibasaba guhindura ibyo babaga batangaje n’ibindi, ni bimwe mu byagendeweho u Burundi bujya gushyirwa kuri uyu mwanya. Hagarukwa no ku munyamakuru Bigirimana Jean waburiwe irengero kuva muri Nyakanga 2016.
Ku ruhande rw’u Rwanda
Ku ruhande rw’u Rwanda, iri shyirahamwe rivuga ko nubwo hatowe urwego rw’abanyamakuru bigenzura(RMC), ndetse hakanashyirwaho uburyo bwo gusakaza ikoranabuhanga mu gihugu hose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi ngo ntibihagije, ngo kuko abanyamakuru bakibwirizwa n’inzego z’ubuyobozi ibyo bagomba gutangaza bityo bikaba bisa n’ibyabaye ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Iri shyirahamwe kandi rivuga ko kuba nta byagaragaye muri uyu mwaka mu Rwanda ko abanyamakuru bimwa uburenganzira bwo gutangaza ibyo bashaka, ko bitavuze ko bitabayeho ahubwo ko bigishijwe kubiceceka.
Abanyamakuru batagira umupaka banagaragaza impungenge ko amatora y’umukuru w’igihugu yo mu rwanda ateganyijwe mu kwezi kwa 8 uyu mwaka ashobora kuzahanganisha uruhande rw’ubuyobozi n’urw’abanyamakuru babangiye gutangaza ukuri cyangwa ibyo babonye.
Urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, rutangaza ko ibyo iri shyirahamwe ritangaza nta shingiro bifie.
Umunyamabanga nshingwabikorwa waryo Mugisha Emmanuel agira ati ”ibyo ni ibinyoma kuko mu birego by’abanyamakuru tujya twakira hano, nta munyamakuru uraza avuga ko umuyobozi we cyangwa undi muntu runaka yamubujije gutangaza ibyo yiboneye cyangwa yumvise afitiye gihamya.”
Akomeza avuga ko abanyamakuru bafite uburenganzira bwo gutangaza ukuri bafitiye gihamya kandi ko nta we ubasha kubitambika nk’uko iyi raporo ibigaragaza.
Ni mu gihe Leta y’u Rwanda yo ikomeje gukaza ingamba zo guha itangazamakuru ubwisanzure bwo gutangaza ukuri ariko rigatozwa kudatangaza amakuru ashobora gusubiza u Rwanda mu icuraburindi ry’itsembabwoko nk’iryo rwanyuzemo rubifashijwemo n’itangazamakuru ryariho icyo gihe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri ubu hariho gahunda ya Leta yo gutoza abanyamakuru hagamijwe kubigisha ubunyarwanda no kubana mu mahoro, gukunda igihugu no kutagendera ku marangamutima mu kazi kabo ka buri munsi. Iyi raporo ikaba inahuriranye n’umunsi mu Rwanda hashojwe itorero ry’abanyamakuru ku nshuro ya kabiri “Impamyabigwi,” kugeza ubu hakaba hamaze gutozwa abanyamakuru basaga 280.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *