Perezida Robert Mugabe w’imyaka 93 wategetse igihugu cya Zimbabwe imyaka 37 kugeza ubwo yeguzwaga n’igiirikare muri uyu mwaka wa 2017, yakoze urugendo rwe rwa mbere, kuva yava ku butegetsi, mu gihugu cya Singapore nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano kuri uyu wa Kabiri.
Mbere yo kuva ku butegetsi, perezida Mugabe yakunze kuvugwaho gusesagura umutungo w’igihugu akora ingendo zihenze hanze zirimo izo yakunze gukorera muri Singapore ajya kwivuza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nkuru dukesha Reuters iravuga ko Mugabe yahagurutse I Harare ari kumwe n’umugore we, Grace Mugabe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, aho agomba kunyura muri Malaysia, aho umukobwa we, Bona Mugabe, witegura kubyara umwana wa kabiri, atuye.
Umuyobozi muri Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko Mugabe agiye mu rwego rwo kwivuza muri Singapore, aho ngo ibiherutse kuba muri iki gihugu byari byatumye atabasha kwerekeza muri iki gihugu.
Ibi ngo bikaba bisobanuye ko Mugabe atazaba ari muri Zimbabwe ubwo ishyaka Zanu PF kuri uyu wa Gatanu rizaba ritangaza ku mugaragaro Emmerson Mnangagwa, nk’umuyobozi waryo, nk’uzaba ari umukandida waryo mu matora ya perezida ateganyijwe mu mwaka utaha.
Uyu mukozi muri guverinoma ntiyavuze uburyo Mugabe yakoresheje mu kujya muri Singapore, gusa ikinyamakuru NewsDay cyo muri Zimbabwe kivuga ko yagiye mu ndege ya Air Zimbabwe ya leta.
Mugabe yemerewe ubudahangarwa bwo kutazakurikiranwa mu mategeko ubwo yemeraga kwegura ku butegetsi, ibintu bitashimishije abaturage ba Zimbabwe benshi bamushinja kuba yarasahuye umutungo w’igihugu ndetse akangiza ubukungu bwacyo mu gihe yamaze ku butegetsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


