Robertinho yakuriye ingofero umukinnyi wa Rayon Sports nyuma yo kuzonga Vipers

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ utoza ikipe ya Vipers yo muri Uganda, yakuriye ingofero rutahizamu Willy Essomba Onana nyuma yo kwigaragaza cyane mu mukino ikipe ye yaraye ihuriyemo na Rayon Sports.

Amakipe yombi yari yahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino wa gicuti wasoje ibirori bya ‘Rayon Sports Day’, umunsi mukuru wahariwe ikipe ya Rayon Sports.

Ni umukino warangiye Vipers FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0, cyinjiye ku munota wa gatatu w’umukino gitsinzwe na Bobosi Byaruhanga.

Ni igitego uyu musore ukina hagati yatsinze nyuma yo kureba uko Hategekimana Bonheur yari ahagaze akarekura ishoti riremereye ryahise riruhukira mu ncundura.

Rayon Sports ibifashijwemo n’umurindi w’abafana bayo yokeje igitutu Vipers mu gice cya kabiri cy’umukino, gusa uburyo bukomeye bw’ibitego bugera kuri butatu yabonye inanirwa kuyibyaza umusaruro.

Umutoza Robertinho wigeze guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona ndetse akanayigeza muri ¼ cy’irangiza cya CAF Confederation Cup, nyuma y’umukino yabwiye itangazamakuru ko ifite abakinnyi beza; by’umwihariko akurira ingofero rutahizamu Onana.

Ati: “Amakipe yombi yifuzaga intsinzi gusa bibashije kuduhira amahirwe aradusekera, aba ari twe dutsinda. Rayon Sports ariko ifite abakinnyi b’abahanga by’umwihariko nabashije kubona ubushobozi bukomeye bw’umukinnyi wari wambaye nimero 10 witwa Onana.”

Nyuma yo gutsindwa na Vipers, Rayon Sports igomba guhita ikomeza imyiteguro y’umukino wa Rutsiro FC bagomba guhura ku munsi wa mbere wa shampiyona.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *