Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho, yemereye ikipe ya APR FC kuza kuyibera umutoza mukuru; gusa ayisaba kubanza kwisubira kuri Politiki yayo yo gukinisha abanyamahanga.

Robertinho yanyuze muri Rayon Sports ya hano mu Rwanda, ayigeza muri ¼ cy’irangiza cya CAF Confederation Cup ya 2018. Icyo gihe yanayihesheje igikombe cya Shampiyona ari na cyo rukumbi iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda iheruka.

Robertinho kandi yananyuze muri Gor Mahia yo muri Kenya batamaranye igihe kirekire kubera ikibazo cy’ibyangombwa, mbere yo kwerekeza mu kipe ya Vipers yo muri Uganda kuri ubu atoza.

Iyi kipe aheruka kuyigeza mu matsinda ya CAF Champions league nyuma yo gusezerera Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Vipers yageze muri aya matsinda nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya Uganda mu mwaka ushize w’imikino; nanone ibifashijwemo na Robertinho.

Amakuru avuga ko uyu munya-Brésil yifuzwa cyane na APR FC, nk’umusimbura w’umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi usa n’uwamaze gutandukana n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Adil yahagaritswe ukwezi na APR FC ashinjwa ibyaha birimo guteza umwiryane ndetse no kwanduza isura y’iyi kipe, gusa we ibyo guhagarikwa ntabyo akozwa ndetse yanamaze kurira indege yerekeza iwabo muri Maroc.

Uyu mutoza wari umaze imyaka irenga itatu muri APR FC avuga ko we na yo bazakizwa na FIFA nyuma yo kuyishinja kumusuzugura.

APR FC yatangiye kumusimbura hari amakuru avuga ko iherutse kohereza umwe mu bayobozi bayo i Kampala; mu rwego rwo kuganiriza Robertinho.

Bivugwa ko ibi biganiro byabereye muri imwe muri Hoteli zo muri uriya murwa mukuru wa Uganda byasize Robertinho agaragashe ubushake bwo kuza gutoza APR FC; gusa ayibwira ko agomba kuza ari uko iyi kipe ivuye ku izima ikongera gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga.

APR FC yaretse iyi Politiki mu myaka 10 ishize ihitamo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa; gusa kuri ubu hari amakuru avuga ko ubuyobozi bw’aba bufite gahunda yo kwisubira nyuma yo gusanga abakinnyi b’Abanyarwanda batarenga umutaru mu marushanwa nyafurika.

Ni ibyongerera Robertinho amahirwe menshi yo kuba yaza gutoza iriya kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

26 Responses

  1. Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye
    APR NIHAMANE GUKINISHA ABANYARWANDA TUZAGERAHO DUTSINDE

  2. Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye
    APR NIHAMANE GUKINISHA ABANYARWANDA TUZAGERAHO DUTSINDE

  3. Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye
    APRFC IGIHEKIRA GEZEKABI SANGOABA NABURWANDA NABOBIGIRE KUBANDIKU KOUMWIGA MWIZAYIGI RAKUBANDI ICYANGO MBWANUKO WIGAIBYIZA BITARIBIBI UBWORERE ROIYOKIPE ROBERITI NYOATOZA NTIYAKARI FIWENUMU NYAMAHANGA ABUBAKARI RAWARIYA KINYEIANO MURWANDA MURAMUZI NONESE MURIUGANDA NTABENEGI HUGUBAGIRA KOBOBASHA TSEABANYAMA HANGAKA NDISHAMPIYO NAYABOITEGU RANEZAGU SUMBAHANI WACUNIBADU HURANABAGA NDABAKA DUTSINDA NIKIMENYE TSOCYIZA KIGARAGA ZAKOBOHA HOBAGEZE BANOHERE ZWAMUMA HANGACYANE NTAMPAMVU APRFC YOITAZANA ABOBANA BASHOBOYE KANDIBA SHOTSE MURAKOZE MURAKARAMA BAFANDE!!!!

  4. Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye
    APRFC IGIHEKIRA GEZEKABI SANGOABA NABURWANDA NABOBIGIRE KUBANDIKU KOUMWIGA MWIZAYIGI RAKUBANDI ICYANGO MBWANUKO WIGAIBYIZA BITARIBIBI UBWORERE ROIYOKIPE ROBERITI NYOATOZA NTIYAKARI FIWENUMU NYAMAHANGA ABUBAKARI RAWARIYA KINYEIANO MURWANDA MURAMUZI NONESE MURIUGANDA NTABENEGI HUGUBAGIRA KOBOBASHA TSEABANYAMA HANGAKA NDISHAMPIYO NAYABOITEGU RANEZAGU SUMBAHANI WACUNIBADU HURANABAGA NDABAKA DUTSINDA NIKIMENYE TSOCYIZA KIGARAGA ZAKOBOHA HOBAGEZE BANOHERE ZWAMUMA HANGACYANE NTAMPAMVU APRFC YOITAZANA ABOBANA BASHOBOYE KANDIBA SHOTSE MURAKOZE MURAKARAMA BAFANDE!!!!

  5. Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye
    None se niba Robertinho yaratsimbaraye ku banyamahanga, si uko abanyarwanda badashoboye? Niba se badashoboye,bakaba barateshaga umutwe Adil, batanatanga umusaruro, Adil azize amakosa ye cyangwa ni ubuswa bw’abakinnyi yahawe gutoza?

  6. Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye
    None se niba Robertinho yaratsimbaraye ku banyamahanga, si uko abanyarwanda badashoboye? Niba se badashoboye,bakaba barateshaga umutwe Adil, batanatanga umusaruro, Adil azize amakosa ye cyangwa ni ubuswa bw’abakinnyi yahawe gutoza?

  7. Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye
    APR izanye uwomutoza byaba byiza ariko kanda bakabanza bagahaza ibyifuzo byuwo mutoza

  8. Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye
    APR izanye uwomutoza byaba byiza ariko kanda bakabanza bagahaza ibyifuzo byuwo mutoza

  9. Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye
    Nizane abanyamahanga kuko ibi turabirambiwe guhora dutsindwa tuzageze mumatsinda

  10. Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye
    Nizane abanyamahanga kuko ibi turabirambiwe guhora dutsindwa tuzageze mumatsinda

  11. Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye
    Gitinyiro Nizane Abanyamahang

  12. Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye
    Gitinyiro Nizane Abanyamahang

  13. Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye
    Sinzi impamvu abayobozi ba APR FC batabonako igihe kigeze cyo kuba bava kwizima bagakinisha abanyamahanga erega APR iheruka gukomera igihe yakinishaga abanyamahanga. Niyisubireho rwose yongere idushimishe nka mbere.

  14. Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye
    Sinzi impamvu abayobozi ba APR FC batabonako igihe kigeze cyo kuba bava kwizima bagakinisha abanyamahanga erega APR iheruka gukomera igihe yakinishaga abanyamahanga. Niyisubireho rwose yongere idushimishe nka mbere.

  15. Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye
    Abayobozi bacu bazi igikenewe bitewe ni intego bafite

  16. Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye
    Abayobozi bacu bazi igikenewe bitewe ni intego bafite

  17. Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye
    Nukuri APRFC Turayikunda ariko rwose iyi politike yazanye bigaragara ko yarigamije gushyigikira abana b’urwanda ariko kandi reka twite no kumusaruro nyirizina wa equipe , niba tutakibasha gusohoka ngo dukene match 2 dutsinda murumva igihe kitageze ngo twisuzume turebe niba politike twafashe itatudindiza, mukuri aprfc nizane abanyamahanga nahubundi ntaterambere twazageraho. Erega na za Barca, Real nizindi kipe ziite championa zikomeye nazo zigura hanze. abayobozi badufashe rwose ariko muribuka APR Ikirimo Abanyamahanga dukubita za TP Mazembe induru zikavuga none ubu duhuye ndakeka ibike twarya ari 5.

  18. Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye
    Nukuri APRFC Turayikunda ariko rwose iyi politike yazanye bigaragara ko yarigamije gushyigikira abana b’urwanda ariko kandi reka twite no kumusaruro nyirizina wa equipe , niba tutakibasha gusohoka ngo dukene match 2 dutsinda murumva igihe kitageze ngo twisuzume turebe niba politike twafashe itatudindiza, mukuri aprfc nizane abanyamahanga nahubundi ntaterambere twazageraho. Erega na za Barca, Real nizindi kipe ziite championa zikomeye nazo zigura hanze. abayobozi badufashe rwose ariko muribuka APR Ikirimo Abanyamahanga dukubita za TP Mazembe induru zikavuga none ubu duhuye ndakeka ibike twarya ari 5.

  19. Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye
    Nibatubabarire batuzanire abanyamahanga nubwobaba 4 gusa ubundi bakazana nuwomutoza bababashubije ibyifuzo byacu rwox ibyo huge mba amafaranga menshi abantu badatanga umusarurontacyo bimaze p

  20. Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye
    Nibatubabarire batuzanire abanyamahanga nubwobaba 4 gusa ubundi bakazana nuwomutoza bababashubije ibyifuzo byacu rwox ibyo huge mba amafaranga menshi abantu badatanga umusarurontacyo bimaze p

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *