Roscosmos iremeza ko mu isanzure hari ibindi biremwa bifite ubwenge n’ikoranabuhanga rikataje

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubumenyi bw’isanzure cy’u Burusiya, Dmitry Rogozin, yavuze ko yemera ko hari ahandi hari ubuzima mu isanzure hatari ku Isi ndetse hari ibiremwa bifite ubwenge n’ikoranabuhanga birenze iby’abantu.

Kuri uyu wa Gatandatu, uyu muyobozi wa Roscosmos yatangarije Radiyo ya Rossiya 24 yo mu Burusiya ko ibyo biremwa bishobora kuba birimo no kwiga ibijyanye n’ubuzima bwo ku Isi mu ibanga.

Rogozin yavuze ko hari impamvu ibihumbi n’ibihumbi zishobora kugira uruhare mu kubaho kw’ubuzima aho ariho hose ku Isi, agakomeza avuga ko ubushobozi bw’ikiremwamuntu bwo kwiga ikirere bukomeza kuba buke.

“Twese tuzi igitekerezo cya ‘Big Bang’ ariko se niba iyi ‘Big Bang’ yarabaye gusa mu gice runaka cy’Isi itureba?” uyu ni umuyobozi wa Roscosmos abaza, mbere yo kongeraho ko “hashobora kubaho hari andi ma Si… kimwe n’ibintu bitabarika bishobora gutuma haba ubuzima, n’ubwenge.”

Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi ry’u Burusiya ryakoze ubushakashatsi no “gukusanya amakuru” ajyanye n’ubuzima ahandi hatari ku Isi ndetse no ku binyabiziga biguruka bitamenyekana (UFO) by’umwihariko nk’uko Rogozin akomeza avuga nubwo 99,9% bya dosiye zifitanye isano n’ibi zasuzumwe n’inzobere mu Burusiya basanze bidafite aho bihuriye n’ubuzima ahandi hatari ku Isi.

Ati: “Turacyakeka ko ibintu nk’ibyo [UFO] bishobora kuba byarabaye.” Rogozin yavuze kandi ko ku giti cye yarebye raporo zimwe na zimwe z’abasirikare b’abapilote b’abasoviyeti batangaje ibintu bidasobanutse babonye igihe bageragezaga indege nshya ku nshuro yabo ya mbere.

Umuyobozi wa Roscosmos ati: “Ibyo tuvuga ubusanzwe byabaye mu igerageza rya mbere ry’imirwano.” Yongeyeho ko mbere yari yarigeze kuvugana n’ikigo gishinzwe isanzure cyo muri Amerika, NASA, akabona amakuru nk’aya.

Rogozin yagize ati: “Hashobora kuba ubuzima bwateye imbere ku rwego rw’ikoranabuhanga ribafasha kwiga imico y’abantu ndetse n’Isi yacu ubwayo nk’uko abantu babikora n’andi moko hano ku Isi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Roscosmos iremeza ko mu isanzure hari ibindi biremwa bifite ubwenge n’ikoranabuhanga rikataje
    Ibi ni ibyo bita “information gratuite”.Ni ukwivugira gusa nta gihamya na kimwe.Nta proof n’imwe yuko hari undi mubumbe utuwe.Umuremyi wacu,yaduhaye igitabo kituyobora.Kivuga ko nta wundi mubumbe utuwe.Ku mubumbe w’isi,niho honyine yashyize Oxygen,Amazi,plants,etc…kugirango haturwe.Gusa isi iba mbi kubera ko abantu banga kumvira uwo muremyi.

  2. Roscosmos iremeza ko mu isanzure hari ibindi biremwa bifite ubwenge n’ikoranabuhanga rikataje
    Ibi ni ibyo bita “information gratuite”.Ni ukwivugira gusa nta gihamya na kimwe.Nta proof n’imwe yuko hari undi mubumbe utuwe.Umuremyi wacu,yaduhaye igitabo kituyobora.Kivuga ko nta wundi mubumbe utuwe.Ku mubumbe w’isi,niho honyine yashyize Oxygen,Amazi,plants,etc…kugirango haturwe.Gusa isi iba mbi kubera ko abantu banga kumvira uwo muremyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *