Royon Sport yageze ku mwanya wa mbere by’agateganyo, uko umunsi wa kane wagenze

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe imikino ya AZAM Premier League ikomeje ku munsi wa kane, ikipe y’i Nyanza yaraye inyagize Marine FC y’i Burengerazuba ifata umwanya wa mbere by’agateganyo mu gihe hategerejwe umukino wa nyuma wok u munsi wa kane urahuza ikipe ya Sunrises na Pepiniere kuri iki cyumweru.
[ad id=”44145″]
Sunrise niramuka itsinze uyu mukino irahita y’isubiza umwanya wa mbere yahoranye mbere y’uko imikino yo ku munsi wa kane itangira, gusa ku nganya na pepiniere ubwabyo byatuma Rayon Sport ikomeza kuyobora uru rutonde ku munsi wa kane kuko irusha sunrise ibitego.
Rayon Sport yatsinze umukino wa Marine biyoroheye ibitego 3 ku busa mu gihe mukeba wayo APR FC we yananiwe kwikura imbere ya Musanze FC mu mukino zanganyijemo ubusa ku busa.
Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 8 gusa mu gihe Rayon sport ifite amanota 10, icyakora Sunrise iramutse itsinze yahita gira amanota 12 igakomeza kuyobora urutonde.
[ad id=”44145″]
Dore uko imikino yose ku munsi wa Kane yagenze

  • Police FC 2: 0 Gicumbi FC
  • As Kigali 0:0 Bugesera FC
  • Marines 0:3 Rayon Sport
  • Espoir FC 1:1 Amagaju FC
  • Musanze FC 0:0 APR FC
  • Mukura VS 2:1 Kiyovu

Kuri iki cyumweru hategerejwe indi mikino ibiri

  • Pepiniere FC vs Sunrise
  • Kirehe FC vs Etencelles

K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *