Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda kivuga ko kitazi aho amabanki akomora amabwiriza yo guca amafaranga abasoreshwa bishyura ku makonti yacyo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hashize amezi atari make, abasoreshwa binubira amafaranga bacibwa iyo bagiye gushyira umusoro ku makonti ya RRA. Aya mafaranga ari hagati ya 500 na 3000 bitewe na Banki umusoreshwa agana. Aya mafaranga akorerwa borderau (urupapuro ruyemeza) ukwayo, ni nako bikorwa ku mafaranga yose yinjizwa ku makonti y’uturere.
Ubuhamya bw’umusoreshwa ufite akabari ku Muhima bugira buti “kuri banki Nyabugogo ntanga 2000, asanga ayo mba natanze ku Irembo 500, yose akaba 2500. Urumva mba ntanze 12500 kandi ngomba gusora 10.000”.
Undi nawe ati “ubwo najyaga kwishyura passport (urupapuro rw’inzira), ku ishami rya Banki rikorera mu mujyi banciye 1500, bampa inyemezabwishyu”.
Imizinga ivuyemo imyibano
Mu nama yahuje abanyamakuru n’ibigo bifite aho bihuriye n’imari, kuri uyu wa kabiri tariki 7 Werurwe, abanyamakuru basakiwe. Bagize Imana kubonera rimwe abahagarariye RRA n’abahagarariye amabanki.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umugenzuzi mu kigo cy’imisoro n’amahoro, Musafiri Egide, ahakana yivuye inyuma ko ayo mafaranga atagenwe na RRA. Ati “amabanki adufasha kwakira imisoro abasoreshwa bashyira kuri konti z’ikigo, twumvikanye pourcentage(ijanisha) yo gukora ako kazi. Nyuma y’iyo percentage nta yandi mafaranga twigeze dusaba”.
Uwari uhagarariye Banki imwe ica 2000, ntanyuranya n’uwa RRA, ariko avuga ko n’umusoreshwa yishyura kuko yoroherejwe, akareka gutonda umurongo.
Abajijwe niba ayo mafaranga yaragenwe bimenyeshejwe abasoreshwa, yahise yifata. Gusa avuga ko systeme yakirirwaho imisoro ihenda. Ati “iriya system igurwa amamiliyari, kandi RRA ntiyakorana na Banki itayifite, twarayiguze rero dushyiraho ariya mafaranga ngo tuzayigaruze vuba”.
Umukozi w’indi Banki ica 1000, ariko itari ihagarariwe mu kiganiro, avuga ko ayo baca ari make, nayo akeneye kongerwa. Ati “sinzi neza aho yavuye, ariko na RRA ntiyakwenera ko bikorwa kuri Konti yayo itabizi. Ntekereza ko byavuye mu nzego zo hejuru muri Leta”.
Ukundi abibona, ngo bwaba ari uburyo Leta yashyizeho bwo kunaniza abasoreshwa ngo bayoboke gusora hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ati “twe ubundi icyo dushyize imbere ni ugusora ukoresheje telefoni, tukirinda imirongo mirenire ku mabanki, gusora ku munota wa nyuma, ari nabyo bivamo amande. Njye nk’umunyarwanda, mbona ari uburyo bwo guca intege abasorera ku mabanki, bakagana inzira y’ikoranabuhanga”.
Icyo aba bakozi b’amabanki yombi bahurizaho, ni uko bizwi n’inzego nkuru ko ayo mafaranga atangwa, nubwo Atari aya RRA, kandi bemeza ko ubwo buryo bwanahenze Banki, kandi byari itegeko kubukoresha ngo bemererwe kwakira imisoro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikindi ni uko ku nyemezabwishyu y’aya mafaranga, hatagaragara nyiri iyo konti igiyeho amafaranga, kuko hari n’aho yiswe Pseudo client (umukiriya muhimbano/baringa/wa ntawe). Hakiyongeraho ko abagana izo Banki batabibwirwa mbere, kuko umwe mu bakozi avuga ko babinyuza kuri sms(ubutumwa bugufi) boherereza abo bafitiye inimero, ni ukuvuga abasanzwe ari abakiriya babo. Abandi birabatungura, bakabura ukundi babigenza, bakishyura, utayitwaje agataha akazagaruka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste


