RSSB mu nzira zo gukemura burundu ikibazo cy’abatondaga imirongo basinyisha Mituweli

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB mu magambo ahinnye y’icyongereza, ishami rishinzwe gucunga gahunda z’Ubwisungane mu kwivuza “Mitweli”, muri iki cyumweru gishize cyasobanuriye ikinyamakuru Bwiza.com uko gahunda za Mitweli umwaka wa 2017-2018 zifashe kugeza magingo aya, gisobanura ko ikibazo cy’abatondaga imirongo cyangwa bakamara igihe biruka kuri mituweli kigiye gukemuka burundu.

Kimwe mu bintu bishishikaje iki kigo kuri ubu, ni uguhagurukira gukemura ikibazo cyo gusiragira kw’abanyamuryango ba Mitweli, mu gikorwa ngaruka mwaka cyo gusinyisha amakarita yabo, kikavuga n’ubwo guhera mu minsi ishize gahunda zo gusinyisha cyangwa kwongereza amakarita zari zisigaye zibera ku Kagali, bitakemuye ikibazo mu buryo budasubirwaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

RSSB rero igasanga kugeza ubu hakwiye kwifashishwa ikoranabuhanga rigezweho, mu gushyira akadomo kuri iki kibazo, aho guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2018, nta gihindutse , umunyamuryango wa mitweli uzaba afite ikarita ndangamuntu [ Identity Card ] azajya ashobora kwishyurira umusanzu we kuri telefoni igendanwa, mu kanya gato agahita abona ubutumwa bugufi (sms) bumuhamiriza ko igikorwa cyo kwishyura cyagenze neza, bityo umunyamuryango akajya ahita yemererwa gukoresha indangamuntu ye mu kwivuza, aho izasimbura ikarita yari asanzwe akoresha. Aha ariko, abana bataruzuza imyaka yo gufata indangamuntu bo bazakomeza gukoresha amakarita asanzwe.

Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe ibikorwa byo kwandika abanyamuryango ba mituweli mu Rwanda, Bwana Ntigurirwa Deogratias, ngo ibi ntibitazakuraho kwa kwezi guhwanye n’iminsi 30 umunyamuryango aba agomba gutegereza, nyuma yo kwishyura umusanzu we .

Ihame kandi ryo kuba ukwivuza kugomba gutangira ari uko umuryango wose wamaze kwishyura imisanzu na n’ubu rirakomeje, gusa Bwana Claver Nzahumunyurwa, ushinzwe iby’ubukangurambaga muri mituweli mu Rwanda, yemeza ko ntawe ukwiye kwitwaza ko hari abanyamuryango batakiba mu rugo runaka, kuko ku nzego z’ibanze byarorohejwe. Mu gihe rero hari umuntu uba akibarurwa ku muryango atakiwubarizwamo, byatezaga abandi kutivuza, icyo gihe umukuru w’umuryango agana ubuyobozi bumwegereye izina ry’uwo rikavanwamo, abandi basigaye bakabasha kwivuza bitagoranye.

RSSB kandi, ishami rya Mituweli rifite gahunda yo guhugura abakozi bayo bakorera hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kubafasha kunoza imirimo bakora, cyane cyane bahuza imikoranire myiza n’abavuzi baba bakorana umunsi ku wundi .

Ni nyuma y’aho bigaragariye ko bijya bigorana iyo bene abo bakozi baba badafite ubumenyi bw’ibanze ku bikorwa na serivisi zitangirwa kwa muganga, nkaho bagorwa no kumenya amazina y’imiti iba yandiswe n’abaganga, ugasanga barasiragira bajya kubaza uwanditse umuti, kandi bigakerereza umukiriya kubona serivisi .

Iki kandi gisa n’ikibazo kitoroshye, aho kenshi hagiye hagaragara impaka ziba zishingiye ku kutavuga rumwe kw’abakozi ba Mituweli n’abaganga, umwe ashimangira ko yanditse umuti runaka, undi agahakana ko atawuzi, ahari kubera ko haba hakoreshejwe izina ritamenyerewe ku rutonde na tarifu by’imiti biba bisanzwe bikoreshwa .

Mu rwego kandi rwo kunoza gahunda z’ubukangurambaga muri Mituweli, hateganyijwe gutangizwa mu minsi ya vuba Komite Nkangurambaga zizakorera ku nzego zose z’igihugu, cyane cyane mu midugudu n’amasibo, aho abantu bazajya bakangurirwa kwitabira mitweli, mu rwego rukataje kurusha uburyo byakorwagamo.

Ikibazo kikiri ingorabahizi na n’ubu ariko, ni nk’aho usanga hari uturere tukiri kure mu bwitabire bwo gutanga imisanzu ya Mituweli, nk’aho Akarere ka Gakenke kari kuza imbere y’utundi ku mpuzandengo ya 89.6 %, kagakurikirwa n’aka Nyamasheke kageze kuri 87.2 %, Gisagara, Burera, na Gicumbi natwo tuza mu Turere dutanu twa mbere kuko twamaze kurenza 80% .

Haribazwa rero icyakorwa kugirango utundi turere nka Nyaruguru dufite 65.2 % natwo tuzamuke byihuse, kimwe n’Akarere ka Huye na Nyarugenge tunganya impuzandengo ya 67.6 % twombi, mu gihe Nyamagabe na Rutsiro natwo bakiri ku 66.4 % , ibi rero bikaba ari impamvu utu Turere dukangurirwa kwiminjiramo agafu kurushaho.

Ibi byose kandi ngo biterwa n’uko hari abayobozi baseta ibirenge mu bukangurambaga bw’abo bashinzwe kuyobora, kuko hari aho bakataje guhiga abandi, ku rwego rw’uko nko mu Karere ka Gatsibo hari imidugudu 2; Umudugudu wa Kagarama, Umurenge wa Gitoki ndetse n’Umudugudu wa Kamurara wa Nyagihanga, yashoje igikorwa cyo kwishyura imisanzu ya Mituweli ku kigero cya 100%, ndetse n’itangwa ry’imisanzu y’umwaka utaha wa 2018-2019 bakaba babigeze kure .
 
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

David Eugene Marshall / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *