milt.jpg

Rtd Maj.Mudathiru Habib yashimye Military Police imwitaho mu burwayi bwe

Sangiza iyi nkuru

Abantu 25 bafatiwe muri Congo Kinshasa bivugwa ko ari abarwanyi b’inyeshyamba zo mu mutwe wa P5 ushamikiye kuri RNC irwanya Leta y’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ukwakira 2019, urukiko rwa gisirikare mu Mujyi wa Kigali rwabakatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ku ruhande rwabaregwa 25, basabaga ko barekurwa bakazajya baburana bidegembya. Gusa urukiko rwanzuye ko baburana bafunze.

Ku ruhande rwa Rtd Maj.Mudathiru Habib ari na we ukuze mu bashinjwa, we yemeye ibyaha anasaba imbabazi, uyu munsi akaba yaboneyeho akanya ko gushimira ishami ry’igisirikare cy’u Rwanda rishinzwe imyitwarire (Military Police) uburyo rimufasha mu burwayi afite.

Rtd Maj.Mudathiru wasabye ijambo mu rukiko, yashimye ko nta yicarubozo yakorewe ngo bitandukanye nk’uko mu bindi bihugu biba bimeze, by’umwihariko ko u Rwanda rugendera ku mategeko mu guhana.

Muri iri jambo yasabye nyuma y’isomwa, yavuze ko uku yaburanye mu ifungwa ry’agateganyo ataruhanyije ari nako azaburana mu mizi.

Rtd. Maj. Mudasiru yarasiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, akaba yari umwe mu bakuriye umutwe w’inyeshyamba za P5 bivugwa ko ari uwa Gen Kayumba Nyamwasa. Nyuma yo gufatwa yoherezwa mu Rwanda.

Iby’ifatwa rye byamenyekanye tariki 28, Kamena, 2019, icyo gihe yagaragaraga afite ibikomere ku kuguru, ndetse amakuru akavuga ko yafashwe akoherezwa mu Rwanda bagenzi be barimo uwitwa Cpt. SIBOMANA Charles bita Sibo bakaba barahasize ubuzima.

milt.jpg
Rtd. Maj. Mudasiru arishimira uburyo Military Police imwitaho

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *