Abakozi 60 bakora ku rwibutso rwa jenoside rwa Nyundo mu Karere ka Rubavu baratabaza nyuma yo kumara amezi 6 yose badahembwa.
Umwe muri aba bakozi yabwiye itangazamakuru ko baje ku Karere ka Rubavu kwishyuza amafaranga yabo bamaze amezi 6 badahembwa ko ubuzima bubananiye bakeneye amafaranga yo gukoresha.
Yongeyeho ko abana batakijya ku ishuri ndetse no kubona amafaranga yo guhahisha ndetse no kwivuza ,no kugura mituweri bibagora kandi amafaranga yabo ahari.
“turambiwe guhora twishyuza none banze no kutwitaho ngo batubwire uko ikibazo kizakemuka twabasabaga ko mwatubariza abayobozi bakuru impamvu batatwishyura kandi twarakoze”. Uwo ni undi mukozi.
Meya Sinamenye Jeremie ubwo yabazwaga n’ikinyamakuru Umusingi dukesha iyi nkuru, ku cyo bateganyiriza abakozi 60 bamaze amezi 6 badahembwa bakaba baraje ku Karere kwishyuza hakabura n’ubakira ngo ababwire uko ikibazo kizakemuka n’igihe bazishyurirwa, maze Meya wari watinze kuza guhura n’abanyamakuru bari basuye ako Karere ka Rubavu abaza umunyamakuru ati baje se?
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki kinyamakuru kivuga ko umunyamakuru yamubwiye ko baje bicaye hanze maze Meya akabura icyo asubiza akabona asa nuwabuze igisubizo nyacyo hashira akanya ati “hajemo ikibazo abivuga amanuka amasikariye aramanuka ajya kwicarana nabo kugirango aganire nabo.
Ntabwo byumvikana guha abantu akazi ntubahembe kandi nawe ubahaye akazi uhembwa buri kwezi ndetse uziko abantu bakora kugirango babone uko babaho ariko ntubishyure ukwezi kwa mbere ,ukwa 2 ,ukwa 3 kugeza amezi 6 yose?.
Bucyeye bwaho umwe muri abo baturage yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko Meya wa Rubavu yababwiye ko hari ikibazo barimo gukemura ko amafaranga yabo ari kuri konti ko mu minsi ya vuba ikibazo kizaba gikemutse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



