Rubavu: Abambuka umupaka bashima ko Test COVID-19 imara iminsi 14, abanyeshuri basaba ko bapimirwa ubuntu

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe benshi mu Banyarwanda bazi ko igipimo cya COVID-19 kimara amasaha 72 (iminsi itatu), abatunzwe no kwambuka umupaka wa Gisenyi bo bapimwa kabiri mu kwezi. Nubwo igiciro cyo kwipimisha ari ibihumbi bitanu mu gihugu cyose, ku banyeshuri biga I Goma ngo ibihumbi icumi (10,000 Frw)mu kwezi aracyari menshi kuri bo, kuko bataba bagiye mu bibyara inyungu.

Zimwe mu mpinduka zabaye ku mupaka wa Gisenyi uhuza u Rwanda na Congo, harimo kwegerezwa aho bapimirwa ku mupaka, kwerekana Pasiporo cyangwa laisser-passer mu gihe mbere ya COVID-19 bahabwaga agapapuro. Uwinjiye mu mupaka wese yerekana ko yipimishije COVID-19 mu minsi 14.

Mu byo aba bambuka buri munsi bishimira, harimo kuba abapima bakorera mu mupaka, ndetse no kuba iminsi igipimo kimara yarazamuwe, igakurwa kuri itatu igashyirwa kuri 14. Ubuyobozi bwa RBC buvuga ko bwasanze aba baturage batambutse umupaka byabahungabanyiriza ubuzima, kandi ko kwipimisha buri minsi itatu batari kubishobora. Ikibazo gisigaye ni icy’abanyeshuri nabo basabwa uko kwipimisha kabiri mu kwezi batanga bitanu (5,000 Frw), bagasaba ko badohorerwa bagapimirwa Ubuntu.

Bamwe muri abo bana b’u Rwanda biga i Goma mu gihugu cy’abaturanyi cya RD Congo bavuga ko Covid-19 yakomye mu nkokora amasomo yabo. Zimwe mu ngaruka zirimo gutakaza amasomo, gusabwa kujya gutura i Goma; ndetse n’inyongera y’amafaranga agera ku bihumbi 140 by’amanyarwanda.

Mu mpinduka zatewe na Covid-19 ku bakoresha umupaka uhuza Rubavu na Goma muri Congo, harimo kwipimisha buri minsi 14, ndetse no kwaka uburenganzira bwo kwirirwa muri Congo (droit de sejour).

Ni ukuvuga basabwa ibihumbi icumi buri kwezi, angana na 30,000 Frw mu gihembwe yo kwipimisha gusa. Aya angana n’ibihumbi 90 ku mwaka, yiyongera ku bihumbi 50 yo kwemererwa kwirirwa mu kindi gihugu. Yose hamwe umunyeshuri asabwa ibihumbi 140 birenga ku yo yari asanzwe atanga ku mwaka; kandi ntaho akora, n’ibyo ajya gukorayo ntacyo bimwinjiriza.

Twizerimana Donatien wiga muri Kaminuza mu Mujyi wa Goma avuga ko bagowe cyane n’ubuzima bwo kujya gutura i Goma batarabyiteguye, ikintu ahuriraho n’abandi banyeshuri banavuga ko amafaranga ya Droit de sejour yakwa abakora ubucuruzi batagakwiriye kuyakwa nk’abanyeshuri.

Ndlr: Droit de sejour ngo basanga yagatanzwe n’abirirwa i Goma bakora ibibyara inyungu, abanyeshuri bagaheraho basabwa kudohorerwa kuko ntaho bakura.

Twizerimana ati “Ubwo u Rwanda twajyaga muri Guma mu rugo amasomo yarahagaze kuko tutari kwambuka imikapa ifunzwe, abo twiganaga barize basoza amasomo bakora ibizamini, nyuma natwe imipaka ifunguwe baduhaye iminsi mike yo kwiga natwe dukora ibizamini.”

Ku bwa Ayingeneye Epiphanie wiga mu mashuri yisumbuye i Goma, ngo basabwa ipatante badacuruza. Ati, “Muri iki gihe cya Covid-19 twagowe cyane no kwambuka kubera amafaranga y’ibipimo ducibwa, ibihumbi bitanu mu minsi 14, amafaranga ya (Droit de Sejour) twavuga nk’ipatante yo mu Rwanda ihwanye n’ibihumbi 50 ku mwaka. Igihe akarere ka Rubavu kari muri Guma mu rugo abatari bafite ubushobozi bwo kujya gutura i Goma barasibiye, abagiye kubayo bagowe n’imibereho kandi ubuzima bwaho burahenze cyane”.

Aba bose icyo bahurizaho ni uko ibipimo bya kabiri mu kwezi ari ikibazo rusange, bagasaba ko bapimirwa ubuntu kandi bakurirwaho Droit de Sejour kuko baba batagiye mu bucuruzi.

Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, avuga ko ubusanzwe igipimo cya COVID-19 gita agaciro ukimara gupimwa, ngo kuko na nyuma y’isaha wakwandura.

Naho ku byakorewe abaturage ba Rubavu bambuka buri munsi bashyiriweho iminsi 14 aho kuba itatu mu bice bisigaye by’igihugu; Dr Sabin agira ati, “Test covid mu by’ukuri ita agaciro ukimara kwipimisha- kuko nyuma yaho ushobora kongera kwandura. Kuyikora kenshi gashoboka nibyo byiza- gusa bisaba amikoro. Rubavu bipimisha buri gihe bambuka, ahandi ni ukwipimisha bitewe n’icyo wifuza gukora.

Habayeho no kureba ubushobozi bw’abo baturage bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ngo bataremererwa, ariko na none bakamenya uko bahagaze nibura kabiri mu kwezi”.

Ku banyeshuri biga i Goma basanga no kwipimisha kabiri mu kwezi bibaremereye, ni ikibazo gisaba ubufatanye n’inzego zinyuranye zirimo akarere ka Rubavu n’abashinzwe uburezi, hakarebwa niba bapimirwa ubuntu cyangwa bakagirwa inama yo kwiga mu mashuri aboneka mu gihugu imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *