Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or ya karindwi ahigitse Robert Lewandowski

Umunya-Argentine Lionel Messi ukinira Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, yegukanye ku ncuro ya karindwi igihembo cya Ballon d’Or gihabwa umukinnyi wahize abandi ku Isi mu mupira w’amaguru. Messi yegukanye iki gihembo cyatangiwe i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo, ahigitse umunya-Pologne Robert Lewandowski usanzwe akinira Bayern Munich wamuguye mu ntege. […]

Ethiopia: Abanyamakuru babujijwe gutangaza imigendekere y’intambara

Leta ya Ethiopia yategetse abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kudatangaza uko intambara iri hagati y’ingabo z’igihugu n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi iri kugenda. Amakuru babujijwe gutangaza ni aba atatangajwe na Guverinoma ya Ethiopia, uwabirengaho akazahanwa n’inzego zishinzwe umutekano nk’uko aya mabwiriza yasohotse ku wa Kane w’icyumweru gishize abivuga. Iri tangazo rigira riti: “Birabujijwe gusakaza mu muyoboro […]

Hamenyekanye igihe Neymar wagize imvune iteye ubwoba agomba kumara adakina

Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yatangaje ko umunya-BrĂ©sil Neymar Jr agomba kumara hanze y’ikibuga ibyumweru biri hagati ya bitandatu n’umunani, nyuma yo kugira imvune ikomeye. Neymar yavunikiye mukino wa shampiyona ikipe ye ya PSG yatsinzemo Saint-Etienne ibitego 3-1 ejo ku Cyumweru. Ibitego bibiri bya Marquinhos na kimwe cya Angel Di Maria ni byo […]

Kabale: Biravugwa ko umusirikare wa Uganda yafashwe n’abashinzwe umutekano b’ u Rwanda

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig Gen Flavia Byekwaso, yemeje amakuru avuga ko umusirikare w’icyo gihugu w’ipeti rya Private (Pte), Ronald Arinda yafashwe n’abo yita abakozi b’inzego z’umutekano z’ u Rwanda ku Cyumweru ku gicamunsi kuwa 28 Ugushyingo ubwo yari ahitwa Omukiyovu hafi n’umupaka. Ikinyamakuru Daily Monitor kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo cyatangaje […]

Uwahoze ari Perezida wa Georgia wari umaze igihe yiyicisha inzara yatangiye kuburanishwa

protesters-supporting-saakashvili-800x600.jpg

Igipolisi cy’igihugu cya Georgia cyataye muri yombi bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bari hanze y’urukiko rwatangiye kuburanisha uwahoze ari perezida w’iki gihugu, Mikheil Saakashvili, ukurikiranweho ibyaha byo gukoresha umwanya yari afite nabi, we yita ko bishingiye ku mpamvu za politiki. Ni ku nshuro ya mbere Mikheil Saakashvili agaragaye mu rukiko kuva yatabwa muri yombi ku […]

Dr Mukwege arahamagarira Abanyekongo kurwanya ubufatanye bwa RDC na RDF, UPDF

Umuganga w’Umunyekongo wahaye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018, Dr Denis Mukwege arahamagarira Abanyekongo kurwanya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’ingabo z’u Rwanda, RDF hamwe n’iza Uganda, UPDF. Bigaragara mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021 ubwo mu bitangazamakuru bitandukanye byatangazwaga ko Perezida wa […]

Manchester United yahaye ikaze umutoza wayo mushya uri mu bubashywe i Burayi

Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza yemeje Umudage Ralf Rangnick nk’umutoza wayo mushya. Rangnick uri mu batoza bubashywe cyane i Burayi, yagizwe umutoza wa Manchester United by’agateganyo kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye. Manchester United ku rubuga rwayo yavuze ko uyu mutoza yemeye ko nyuma azakomeza kuyikoramo imirimo y’ubujyanama mu yindi myaka ibiri. […]

Kivu y’Amajyepfo: Bamwe mu badepite bakomeje kwibasira Guverineri Ngwabidje

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo Kivu ThĂ©o Ngwabidje Kasi yibasiwe n’icyifuzo cyo guhagarikwa ku mirimo ye imikono 12 ikaba imaze gukusanywa. Augustin Buli, umwe mu badepite b’intara 12 bashyize umukono kuri iki cyifuzo agira ati: “Tumaze gutanga icyifuzo cyo kwamagana guverinoma y’intara ya Kivu y’Amajyepfo. Igisubizo cy’iki cyifuzo kizatangwa igihe guverineri (ThĂ©o Ngwabidje) azatumirwa mu […]

Umudepite wahoze ari minisitiri yise ‘imbwa’ abapolisi bamusatse

Umudepite uhagarariye agace ka Kayunga mu nteko ku itike y’abagore, Aidah Erios Nantaba, wahoze ari minisitiri wungirije wa ICT muri Uganda, yise abapolisi imbwa ku bwo kutumvikana niba asakwa kandi akambara agapfukamunwa mbere yo kujya ahaberaga amatora. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Ugushyingo, Nantaba yagiye i Kayunga ahari kubera amatora y’abazahatanira kuvamo meya […]

APR FC na R.S Berkane ziri mu rujijo nyuma y’aho Maroc ihagaritse ingendo mpuzamahanga

APR FC na R.S Berkane zanganyije ubusa ku bundi (0-0) kuri sitade ya Kigali mu mukino ubanza mu ijonjora rya CAF Confederations Cup, kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021, ntiziramenya aho zizakinira umukino wa kabiri bitewe n’icyemezo cya Leta ya Maroc cyo guhagarika ingendo ziyihuza n’amahanga. Ubwo umukino wahuzaga aya makipe wabaga ni bwo byamenyekanye […]

Three students drown in Lake Burera

Three students from ‘Centre pour la Promotion de l’Education et des MĂ©tiers (CEPEM)’, a technical school in Burera District, Northern Province have drowned in Lake Burera, where they had gone to swim. The fatality happened in Burera district, Northern province on Sunday 28, after students sneaked out of the interclass football competitions and went to […]

Jussie Smollett wamamaye muri “Empire” mu rubanza ashinjwa kubeshya ko yahohotewe

maxresdefault-22.jpg

“Umukinnyi w’icyamamare yasohotse mu muhanda yibutswa ko nubwo ari icyamamare akaba n’umukire hakiri ahantu ibara ry’uruhu rwe ndetse n’icyerekezo cye cy’ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina bimushyira mu kaga”, iyo ni inkuru yamamaye ku Isi yose nyuma y’uko umukinnyi wa filimi n’umuririmbyi, Jussie Smollett, wamamaye muri filimi y’uruhererekane, “Empire”, Umwirabura kandi wiyemerera ku mugaragaro ko akunda abo bahuje […]

Museveni yafunguye ishuri yubakiye Tanzania, aranasura umuryango wa Magufuli

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Tanzania, yafunguye ku mugaragaro ishuri ribanza yubakiye iki gihugu, aranasura umuryango w’uwahoze ari Perezida, Dr John Pombe Magufuli. Mu kanya gashize ni bwo indege yavanye Perezida Museveni i Dar es Salaam, imwerekeza mu Karere ka Chato aho yubatse iri shuri ryamwitiriwe. Ubutumwa bwerekeye uru […]

Le Rwanda suspend ses vols vers les pays d’Afrique australe

Le gouvernement rwandais a annoncĂ© de nouvelles mesures, notamment la suspension des vols Ă  destination et en provenance des pays d’Afrique australe. Tous les passagers Ă  l’arrivĂ©e doivent subir un test nĂ©gatif et refaire un test Ă  leur arrivĂ©e et sept jours aprĂšs leur arrivĂ©e dans le pays. Une quarantaine de sept jours a Ă©galement […]

Angeline Ndayishimiye yohereje intumwa mu Rwanda, ashimira Jeannette Kagame

meseji.jpg

Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Angeline Ndayishimiye Ndayubaha mu izina ry’umuryango OPDAD-Burundi, yohereje intumwa mu Rwanda zifatanyaga n’Abanyarwanda kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umuryango Imbuto Foundation umaze ubayeho. Uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021, wayobowe n’Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame washinze uyu muryango, mu bashyitsi […]

Administrative Specialist at GIZ

Vacancy Announcement Administrative Specialist for Regional project “Support to the “International Conference on the Great Lakes Region” The Deutsche Gesellschaft fĂŒr Internationale Zusammenarbeit (GIZ) GmbH is a federally owned international cooperation enterprise for sustainable development with worldwide operations. GIZ has worked in Rwanda for over 30 years. The primary objectives between the Government of Rwanda […]

Umugabo yaciye agahigo ko guterura umuntu w’ibiro 63 akoresheje ubwanwa bwe

Umugabo witwa Antanas Kontrimas yinjiye mu banyabigwi ba Guinness World Record nyuma yo kubasha guterura umugore upima ibiro 63.80 akoresheje ubwanwa bwe. Mu guterura uyu mugore, Kontrimas yabifashijwemo no kuba baramushyize mu kimeze nk’ingobyi, aryama yitambitse ubundi afata ku bwanwa bwinshi bw’uyu mugabo. Guinness World Record yashyize ibigwi bya Antanas Kontrimas nk’umwe mu bakoze ibitaragerwaho […]

Helpdesk Officer at AB Bank

Helpdesk Officer Bottom of Form AB Bank Rwanda Plc AB BANK Rwanda Plc has been operating in Rwanda since January 2014. It is a member of an international network of commercial banks providing banking services to micro, small and medium-sized enterprises and private individuals in Africa, Asia, and Latin America. Website: http://www.abbank.rw AB BANK Rwanda […]

RDC: Abasivili 22 biciwe mu nkambi y’abavanwe mu byabo

Abasivili 22 kuri iki Cyumweru, itariki 28 Ugushyingo, biciwe mu gitero cyagabwe ku nkambi y’abavanwe mu byabo mu Ntara ya Ituri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Iki gitero kije nyuma y’icyumweru habaye ikindi nk’iki cyahitanye abantu 29 ku nkambi yegeranye n’iyi nk’uko byatangajwe na Croix Rouge. Umuhuzabikorwa wa Croix Rouge muri […]

Ingabo z’u Buholandi kwitoreza mu Rwanda n’ikimenyetso cy’ikizere bafitiye imitoreze yacu – Col Rwivanga

ffsi-nux0aefihg.jpg

Kuba Ingabo z’u Buholandi zifata urugendo zikaza kwitoreza mu Rwanda ngo ni ikimenyetso cy’ikizere Ubwami bw’u Buholandi bufitiye uburyo bw’imitoreze bw’u Rwanda nk’uko byemezwa n’Umuvugizi wa RDF, Col. Ronald Rwivanga. Umutwe w’ingabo zigera ku 150 z’Ubwami bw’u Buholandi, zo muri Batayo ya 44 ikoresha ibimodoka by’intambara (44 Mechanised Infantry Battalion) uri mu Rwanda aho uzamara […]

Rwanda urges 7-day quarantine for travelers over new covid variant

Rwanda has imposed a seven-day quarantine for passengers arriving in Kigali who have recently been to countries affected by the new Covid-19 variant. All direct flights between Rwanda and southern African countries have been temporarily suspended. The decision was taken to contain the new variant detected in South Africa and neighbouring countries last week and […]

Ethiopia: Zahinduye imirishyo ku rugamba, ingabo za leta zigaruriye Umujyi wa Chifra

Radio na televiziyo bya Ethiopia byatangaje kuri iki Cyumweru ko ingabo z’iki gihugu ziri kugenzura Umujyi wa Chifra, uherereye mu Ntara ya Afar, akaba ari ho hantu ha mbere hanini zifashe kuva Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed yajya ku rugamba kuyobora ingabo mu cyumweru gishize guhangana n’inyeshyamba za TPLF. Kuva intambara yatangira mu Ugushyingo umwaka ushize, […]

Perezida wa Afurika y’Epfo yanenze ibihugu byasubitse ingendo zibihuza n’akarere

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yanenze ibihugu bitandukanye bikomeje gusubika ingendo zibihuza n’ibihugu biri mu karere ka Afurika y’amajyepfo bikekwa ko ari byo byakomotsemo Covid-19 nshya yahawe izina rya Omicron. Perezida Ramaphosa mu butumwa yatanze kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021, yavuze ko bibabaje kuba ibi bihugu byihutiye gusubika ingendo byirengagije ingaruka bishobora kugira […]

Amabwiriza yihariye ku bagenzi baturuka muri Afurika y’amajyepfo

minisant.jpg

Aya ni amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima agenewe abagenzi baturuka mu bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo: Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe, agamije hagamijwe gukumira ubwoko bushya bw’icyorezo cya Covid-19 bwiswe Omicron.

Abiy Ahmed ku itabaro, M23 na FARDC mu mirwano, Covid-19 nshya iteye ubwoba; mu nkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izirebana n’ubutabera, umutekano n’ubuzima. Ni izi: Amashusho ya Abiy Ahmed ku rugamba Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed tariki ya 26 Ugushyingo 2021 yashyize hanze amashusho amugaragaza ayoboye ingabo z’igihugu zihanganye n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro irimo TPLF uharanira ubwigenge bwa Tigray. Ni nyuma […]

Abanyeshuri batatu bagiye koga mu kiyaga cya Burera bararohama

Abanyeshuri batatu bigaga mu kigo cy’amashuri cya CEPEM (Centre pour la Promotion de l’Education et des Metiers) giherereye mu murenge wa Rugarama w’akarere ka Burera, bitabye Imana nyuma yo kujya koga mu kiyaga cya Burera bakarohama. Byabaye ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo, ubwo bariya banyeshuri na bagenzi babo bari bagiye gukina […]