Perezida wa Afurika y’Epfo yanenze ibihugu byasubitse ingendo zibihuza n’akarere

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yanenze ibihugu bitandukanye bikomeje gusubika ingendo zibihuza n’ibihugu biri mu karere ka Afurika y’amajyepfo bikekwa ko ari byo byakomotsemo Covid-19 nshya yahawe izina rya Omicron.

Perezida Ramaphosa mu butumwa yatanze kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021, yavuze ko bibabaje kuba ibi bihugu byihutiye gusubika ingendo byirengagije ingaruka bishobora kugira ku bukungu.

Yagize ati: “Tubabajwe cyane n’icyemezo cy’ibihugu byinshi cyo guhagarika ingendo zituruka mu bihugu bimwe byo muri Afurika y’amajyepfo nyuma yo kugaragaramo Omicron. Iri subika nta shingiro rifite kandi rivangura bidaciye mu mucyo igihugu cyacu n’ibindi byo muri Afurika y’amajyepfo. Isubika ry’igendo ntabwo rishingiye kuri siyansi, nta n’ubwo rizafasha mu kurwanya ikwirakwira ry’iyi virusi yihinduranyije.”

Yakomeje ati: “Icyo iri subika ry’ingendo rizakora gusa ukwangiza ubukungu bw’ibihugu byagizweho ingaruka, risubize inyuma ubushobozi bwabyo bwo kurwanya iki cyorezo no kwizahura nyuma yacyo.”

Perezida Ramaphosa avuga ko n’ubusanzwe Covid-19 yihinduranya ikavamo inshya, bitewe n’uko abantu batikingije, akumva ko ahubwo icyihutirwa ari uko ibihugu byahuza imbaraga, bigakora ibishoboka ku buryo abantu bakingirwa uko bikwiye.

Gusa ngo ikibazo cy’inkingo nacyo cyabaye ingume bitewe na bimwe mu bihugu byahisemo kuzikubira, ibi bikaba bitagira ingaruka gusa ku bihugu byazibuze, ati: “bigabanya imbaraga z’Isi yose mu guhangana n’iki cyorezo. Ubwandu bwa Omicron bwakadukanguye, tukamenya ko ubusumbane mu nkingo budakwiye gukomeza. Buri wese azaba afite ibyago kugeza igihe twese tuzakingirirwa. Mu gihe buri wese atarakingirwa, tugomba kwitega ubundi bwandu bwihinduranyije.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yaboneyeho ibihugu byamaze gusubika ingendo zibihuza na Afurika y’amajyepfo kwisubiraho, ahubwo bigashyira imbaraga mu guharanira ko inkingo zigera hose.

Perezida Ramaphosa atanze ubu butumwa nyuma y’aho n’uhagarariye umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, WHO, ku mugabane wa Afurika, Dr Matshidiso Moeti anengeye ibihugu bitangiye gukumira ingendo, byirengagije ingaruka zagera ku buzima bw’abaturage.

Dr Moeti yagize ati: “Gusubika ingendo byagira uruhare mu kugabanya ikwirakwira rya Covid-19 ariko byanashyira umutwaro uremereye ku buzima n’imibereho.”

Mu rwego rwo kwirinda izi ngaruka, Dr Moeti yasabye ibindi bihugu kwirinda gusubika izi ngendo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *