Ethiopia: Zahinduye imirishyo ku rugamba, ingabo za leta zigaruriye Umujyi wa Chifra

Sangiza iyi nkuru

Radio na televiziyo bya Ethiopia byatangaje kuri iki Cyumweru ko ingabo z’iki gihugu ziri kugenzura Umujyi wa Chifra, uherereye mu Ntara ya Afar, akaba ari ho hantu ha mbere hanini zifashe kuva Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed yajya ku rugamba kuyobora ingabo mu cyumweru gishize guhangana n’inyeshyamba za TPLF.

Kuva intambara yatangira mu Ugushyingo umwaka ushize, abantu ibihumbi bamaze kuyigwamo mu gihe abagera mu mamiliyoni bavuye mu byabo. Intambara kandi yaranzwe n’imbogamizi zikomeye ku bakora ibikorwa by’ubutabazi, none ibihumbi magana by’abaturage bugarijwe n’inzara.

Radio na televiziyo bya Ethiopia (Ethiopian Broadcasting Corporation) kuri iki Cyumweru kuri twitter byagize biti “ Ingabo za Ethiopia na Special Forces ya Afar byigaruriye Chifra.”

Igice kinini cy’amajyaruguru ya Ethiopia kimaze igihe itumanaho ryarangiritse ndetse kuhagera kw’abanyamakuru biragoye, ari yo mpamvu amakuru atangazwa aturuka ku rugamba biba bigoye kuyagenzura.

Al Jazeera ariko ivuga ko yabashije kugera muri Chifra, ari nacyo gitangazamakuru cya mbere mpuzamahanga kibigezeho.

Umunyamakuru wayo wo mu rurimi rw’Icyarabu uri muri Chifra rwagati, Mohammed Taha Tewekel, yavuze ko Ingabo za TPLF zirukanwe mu mujyi n’ingabo za leta zifatanyije n’inyeshyamba zizishyigikiye zo muri Afar ndetse avuga ko amasasu yakomeje kumvikana amasaha menshi mu byerekezo bitandukanye.

Yakomeje avuga ko abarwanyi bo muri Afar bakomeje gutera intambwe bashaka kwigarurira imijyi wa Bati na Kombolcha iri mu maboko ya TPLF.

Kuwa Gatanu ushize nibwo Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed yagaragaye kuri televiziyo ya FANA yegereye leta ari ku rugamba avuga ko abasirikare bongeye kugira morale yizeza gufata Chifra bidatinze.

Ibi biravugwa mu gihe inyeshyamba za TPLF zari ziherutse gutangaza ko zigaruriye umujyi uri mu birometero 220 uvuye mu murwa mukuru Addis Abeba ndetse zitegura kuwugabaho igitero simusiga.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Ethiopia: Zahinduye imirishyo ku rugamba, ingabo za leta zigaruriye Umujyi wa Chifra
    Njewe ndumva uyumugabo
    Yakomeza kuyobora abasilikare kugirango
    Igihugu kitagwa mukaga naburyakiriya gihugu
    Ningirakamaro kuri Africa
    Mukomeze kuduha amakuru turabakurikirana cane

  2. Ethiopia: Zahinduye imirishyo ku rugamba, ingabo za leta zigaruriye Umujyi wa Chifra
    Njewe ndumva uyumugabo
    Yakomeza kuyobora abasilikare kugirango
    Igihugu kitagwa mukaga naburyakiriya gihugu
    Ningirakamaro kuri Africa
    Mukomeze kuduha amakuru turabakurikirana cane

  3. Ethiopia: Zahinduye imirishyo ku rugamba, ingabo za leta zigaruriye Umujyi wa Chifra
    Ariko se ijambo guhindura imirishyo mwakoresheje muzi icyo rivuze? Kuki mukoresha nabi amagambo y’ikinyarwanda?

  4. Ethiopia: Zahinduye imirishyo ku rugamba, ingabo za leta zigaruriye Umujyi wa Chifra
    Ariko se ijambo guhindura imirishyo mwakoresheje muzi icyo rivuze? Kuki mukoresha nabi amagambo y’ikinyarwanda?

  5. Ethiopia: Zahinduye imirishyo ku rugamba, ingabo za leta zigaruriye Umujyi wa Chifra
    Undi nawe ati abagiribihiye baryinkwi aaaaaaaaaa

  6. Ethiopia: Zahinduye imirishyo ku rugamba, ingabo za leta zigaruriye Umujyi wa Chifra
    Undi nawe ati abagiribihiye baryinkwi aaaaaaaaaa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *