Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Angeline Ndayishimiye Ndayubaha mu izina ry’umuryango OPDAD-Burundi, yohereje intumwa mu Rwanda zifatanyaga n’Abanyarwanda kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umuryango Imbuto Foundation umaze ubayeho.
Uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021, wayobowe n’Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame washinze uyu muryango, mu bashyitsi bakuru harimo Monica Geingos, Umufasha wa Perezida wa Namibia.
Umuryango OPDAD-Burundi wemereje ku rubuga rwa Twitter ko Angeline yohereje intumwa muri ibi birori nyuma y’ubutumira yari yarahawe. Uti: “Ku butumire mu birori by’u Rwanda, Nyakubahwa Umufasha wa Perezida w’u Burundi na Perezida wa OPDAD-Burundi kuri uyu wa Gatandatu yohereje intumwa kugira ngo zitabire umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’Imbuto Foundation. Zagejeje kuri Nyakubahwa Jeannette Kagame ubutumwa bw’ishimwe.”
Aya makuru yashimangiwe na Angeline mu butumwa yanyujije kuri uru rubuga mu gitondo cy’uyu wa 29 Ugushyingo, ashimira Jeannette Kagame. Yagize ati: “Ndashimira byimazeyo mugenzi wanjye Umufasha wa Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Jeannette Kagame wizihije akanayobora umuhango w’isabukuru y’imyaka 20 ya Imbuto Foundation. Ibya wakoreye abaturage mu myaka 20 ni iby’agaciro.”
Angeline Ndayishimiye na Jeannette Kagame bahuriye mu muryango nyafurika OPDAD (Organisation des Premières Dames d’Afrique pour le Développement) uhuza abafasha b’abakuru b’ibihugu, uharanira iterambere. Gusa bombi ntabwo barahura imbonankubone.





2 Responses
Angeline Ndayishimiye yohereje intumwa mu Rwanda, ashimira Jeannette Kagame
Kubera ik amahera yi burund ata gaciro afise
Angeline Ndayishimiye yohereje intumwa mu Rwanda, ashimira Jeannette Kagame
Kubera ik amahera yi burund ata gaciro afise