Abanyeshuri batatu bigaga mu kigo cy’amashuri cya CEPEM (Centre pour la Promotion de l’Education et des Metiers) giherereye mu murenge wa Rugarama w’akarere ka Burera, bitabye Imana nyuma yo kujya koga mu kiyaga cya Burera bakarohama.
Byabaye ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo, ubwo bariya banyeshuri na bagenzi babo bari bagiye gukina imikino ya Inter-class mu kagari ka Nkeke ho mu murenge wa Kinoni.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinoni, Nyirasafari Marie, yabwiye BWIZA ko iyi nkuru ari impamo.
Amakuru avuga ko abana batanu ari bo bagiye koga mu mazi y’ikiyaga cya Burera hanyuma bikarangira batatu barohamye.
Barimo umuhungu umwe w’imyaka 18 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Musanze w’akarere ka Musanze, akaba yigaga mu mwaka wa kane w’ubwubatsi.
Barimo kandi umukobwa w’imyaka 21 ukomoka mu murenge wa Rubavu w’akarere ka Rubavu wigaga ubwubatsi mu mwaka wa gatandatu, na mugenzi we w’imyaka 19 wo mu murenge wa Mukamira w’akarere ka Nyabihu wigaga ubukerarugendo mu mwaka wa gatanu.
Aba banyeshuri bakimara kurohama imirambo yabo yavanwe mu mazi ihita yoherezwa mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ikorerwe isuzuma.
BWIZA yamenye ko bakimara kurohama umuyobozi w’ishuri bigagaho na animateur wabo bahise batabwa muri yombi, mu gihe umwarimu wabo wari wabaherekeje yari agishakishwa nyuma yo kuburirwa irengero.


