Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Tanzania, yafunguye ku mugaragaro ishuri ribanza yubakiye iki gihugu, aranasura umuryango w’uwahoze ari Perezida, Dr John Pombe Magufuli.
Mu kanya gashize ni bwo indege yavanye Perezida Museveni i Dar es Salaam, imwerekeza mu Karere ka Chato aho yubatse iri shuri ryamwitiriwe.
Ubutumwa bwerekeye uru rugendo yabunyujije kuri Twitter, agira ati: “Narangije gahunda zanjye muri Dar es Salaam. Ubu nerekeje Chato, ndacyari muri Tanzania mu zindi gahunda.”
Yahageze ari kumwe na mugenzi we uyoboye Tanzania, Samia Suluhu Hassan, bafatanya gufungura iri shuri.
Nyuma yo gufungura ku mugaragaro iri shuri, byitezwe ko Perezida Museveni asura umuryango wa Dr Magufuli utuye muri Chato, anashyire indabo ku mva ye.
Perezida Museveni yageze muri Tanzania tariki ya 27 Ugushyingo, ahanini muri gahunda yo gushyira ku mukono amasezerano ya nyuma yo kubaka umuyoboro w’ibikomoka kuri peteroli uzahuza ibihugu byombi. Igisigaye ni ukuwubaka.


