Umudepite uhagarariye agace ka Kayunga mu nteko ku itike y’abagore, Aidah Erios Nantaba, wahoze ari minisitiri wungirije wa ICT muri Uganda, yise abapolisi imbwa ku bwo kutumvikana niba asakwa kandi akambara agapfukamunwa mbere yo kujya ahaberaga amatora. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Ugushyingo, Nantaba yagiye i Kayunga ahari kubera amatora y’abazahatanira kuvamo meya nyuma y’aho uwahayoboraga, FFeffekka Sserubogo muri Kamena yasanzwe amanitse mu giti yapfiriye inyuma y’iwe ahitwa Kyebanja. Nantaba ushyigikiye uwitwa Magid Nyanzi yarakaye atongana n’abapolisi bamusabye ko mbere yo kwegera ahaberaga amatora yasakwa, kandi akambara agapfukamunwa. Ibi yabyanze ahubwo abaza umupolisi witwa Francis Ariko ati ” Mwa mbwa mwe kuki muri kumpohotera?” Francis yashatse gufotora Nantaba undi aramusimbukira ashaka kumwambura telefoni, ati ” Urimo gumfata amashusho ngo uyajyane hehe?” Umupolisikazi yahise ahagoboka nk’uko Daily Monitor yabitangaje, amujyana mu biro bya komisiyo y’amatora. Amakuru avuga ko aka gace karinzwe cyane mu rwego rwo kwirinda umutekano muke cyane ko NRM yarahiye ko uyu mwanya igomba kongera kuwisubiza. Nantaba yise abapolisi imbwa nyuma y’aho umwe mu basirikare ku ipeti rya kapiteni mu gisirikare cya Uganda na we wari wagasomye yavuze ko bagenzi be ari “embwa n’emitereri.”


