Umugabo witwa Antanas Kontrimas yinjiye mu banyabigwi ba Guinness World Record nyuma yo kubasha guterura umugore upima ibiro 63.80 akoresheje ubwanwa bwe. Mu guterura uyu mugore, Kontrimas yabifashijwemo no kuba baramushyize mu kimeze nk’ingobyi, aryama yitambitse ubundi afata ku bwanwa bwinshi bw’uyu mugabo. Guinness World Record yashyize ibigwi bya Antanas Kontrimas nk’umwe mu bakoze ibitaragerwaho n’undi wese. Aba bavuze ko aka ari igahigo gaciwe n’uyu mugabo ku Isi. Benshi bashimiye uyu mugabo bigaragara ko bitari byoroshye kugira ngo ibiro bingana kuriya bijye ku bwanwa bwe, harimo no kubabara.


