Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Rubavu, Bahizi Gérard yatangaje ko abarimu bagera kuri barindwi bagiriwe inama yo kwikingiza icyorezo cya Covid-19 ariko bakabyanga, bagomba kwirukanwa ku kazi kugira ngo batanduza abanyeshuri cyangwa bagenzi babo.
Bahizi yabitangaje kuri uyu wa 10 Mutarama 2022, umunsi abanyeshuri mu gihugu hose batangiriyeho amasomo y’igihembwe cya kabiri.
Mu bigo by’amashuri hashyizweho gahunda yo kwirinda Covid-19, abanyeshuri basabwa kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’iy’Ubuzima ndetse n’ikingira ku bafite imyaka y’amavuko 12 kuzamura.
Abarimu nabo ngo bagomba kwikingiza kugira ngo bakomeza akazi, mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo, ariko mu Karere ka Rubavu harimo bamwe bashingira ku myemerere n’imyizerere, banze kwikingiza.
Bahizi avuga ko bahamagawe ku biro by’akarere, bagirwa inama, bamwe bemera kwikingiza, ariko hakaba harimo barindwi bakomeje gutsemba. Ati: “Ariko hari abantu bakeya nka barindwi, bo banze kuva ku izima, baravuga bati ‘twe ntabwo dushobora kwikingiza, ntibibaho.”
Yakomeje avuga ko icyo aba bazakorerwa ari ugusezererwa. Ati: “Ubwo rero twe twaravuze tuti ‘niba turimo turwanya icyorezo, kukirwanya akaba ari ukwikingiza kugira ngo tucyirinde, ntabwo uretse n’akarere, na Leta y’u Rwanda sinzi ko yakwemera ko umuntu nk’uwo nguwo ushobora kuba yakwanduza abandi, yakwemererwa gukomeza guhagarara imbere y’abanyeshuri bakingiwe bose, we atarikingiza.”
Bahizi yavuze ko basabye abarimu batarikingiza kubikora, baba batabikora bagasezera ku kazi. Ngo bamwe muri bo banditse basezera, bamwe ntibarabikora. Ati: “Niba bikomeje, ntabwo akarere kabyihanganira ko abantu bajya kwanduza abana. Umwarimu utari bwemere, aremera ajye mu rugo aho kugira ngo yanduze abandi.”


