Mu gihe ibiciro bya RURA byemeza ko kuva mu Mujyi wa Gisenyi werekeza mu Murenge wa Nyakiriba n’uwa Kanama muri centre y’ubucuruzi ya Mahoko, abagenzi batagomba kurenza amafaranga 300frw, abaturage bakoresha umuhanda uva Gisenyi ujya muri Gare ya Mahoko barinubira ibiciro by’ingendo bakwa na bamwe mu bashoferi n’abakonvwayeri b’amatagisi akorera muri uwo muhanda, aho bavuga ko bakwa ibiciro by’ingendo birenze ibyagenwe na RURA, cyane cyane mu masaha y’umugoroba.
MUYOMBANO Clement yagize ati”ubusanzwe twishyura amafaranga 300frw, ariko mu mugoroba batangira kuduca hagati ya 400 na 1000frw”
Ikindi kandi ngo abashoferi bagarukira mu nzira aho kugera muri Gare ya Mahoko , bityo bigatuma abagenzi badindira mu ngendo kandi bagatanga amafaranga menshi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
NYIRANEZA Adidja yagize ati”hari n’igihe batubeshya ko bagera Mahoko twagera mu nzira bakavuga ko bataharenga bakanadusaba kuvamo, turasaba ubuvugizi”
Aba bagenzi bakaba basaba inzego zibishinzwe ko zabarenganura bakamenya ibiciro uko bihagaze.
Ku ruhande rw’abashoferi bakorera kuri ligne ya Gisenyi – Mahoko, nabo bemeza ko bijya bibaho ko bakwishyuza amafaranga arenze asanzwe yarashyizweho , ariko bakavuga ko biterwa n’impamvu z’uko abaturage bava mu Mujyi wa Gisenyi berekeza Mahoko mu masaha ya nimugoroba baba ari benshi cyane, mu gihe imodoka zihakorera ari nkeya, ku buryo bazitanguranwa bityo ngo mu rwego rwo kwirinda umuvundo bagahitamo kuzamura ibiciro.
Karenzi Antoine, Umuyobozi wa RFTC, ishyirahamwe ry’imodoka zitwara abagenzi mu muhanda mu Karere ka Rubavu, avuga ko iki kibazo bakizi cyo kuba umugenzi yakwishyura igiciro kiri hejuru y’icyagenwe, gusa akanemeza ko ibyo bitemewe, ikindi kandi ngo ntibyemewe no kuba umushoferi yacamo urugendo mo kabiri kubera inyungu ze bwitwe. Ati »Iki kibazo turakizi, ariko tugiye kugihagurukira aho tuzashyiraho abashinzwe kuzajya bagenzura izo modoka, mu gihe hari abazamura ibiciro uko bishakiye no mu gihe bataye abagenzi mu nzira bazajya babihanirwa .»
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kugeza ubu , igiciro cyagenwe na RURA ku ngendo ziva muri Gare ya Gisenyi kugera Mahoko ari amafranga 300 y’u Rwanda . Ibi ngo bikaba bigomba kubahirizwa ku mpande zombi mu rwego rwo gukuraho urujijo ku bagenzi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Magarambe Theodore


