Rubavu: Abaturage basabwe kuba maso bakirinda guha umwanzi icyuho

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe ubusanzwe umuganda ngarukakwezi mu gihugu hose uba kuwa Gatandatu wanyuma w’ukwezi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2016 abatuye mu mujyi wa Gisenyi bo nibwo bawukoze nyuma yo gusanga kuwa 30 Mata ubwo hazaba umuganda rusange bo bazaba bari mu gikorwa cyo kwibuka abiciwe kuri Komine Rouge muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Mugisha Honore.

Bwana Mugisha Honore yagize ati:”Kuko ku itariki ya 30 hari hateganyijwe umuganda ngarukakwezi, ni umunsi twibuka mu Murenge wa Gisenyi. Niyo mpamvu twifuje yuko uwo muganda twawukora uyu munsi…twabanje no kubisaba ubuyobozi bwa MINALOC, MINALOC twari twifuje ko twakora umuganda ku itariki zirindwi. Ariko, mu bushishozi bwa MINALOC babona ko uyu muganda twawukora uyu munsi”.

Ubwo basozaga igikorwa cyo gusukura urwibutso rw’abazize jenoside rwa Gisenyi, ahazwi nka Komine Rouge, abitabiriye uyu muganda bagejejweho ubutumwa bugamije gukomeza kubakangurira kuba umwe nk’Abanyarwanda, bagasenyera umugozi umwe birinda amacakubiri, ari nako bamaganira kure abagihembera ingengabitekerezo ya jenoside.

Icyobo-cyatawemo-abantu-bagera-ku-5000-nicyo-cyiswe-Komini-Rouge
Icyobo cyatawemo abantu bagera ku 5,000 nicyo cyiswe Komini Rouge

By’umwihariko nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Rwanda ikomeza ivuga, ibi biganiro byagarutse ku mutekano nk’umusingi w’ibyo bifuza kugeraho byose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi yabwiye abaturage ko bagomba kujya bakora amarondo , asaba abaturage gushyira amatara ku bipangu utabikoze agacibwa amande.

Nk’ahantu hegereye umupaka w’igihugu, abaturage basabwe kuba maso bakirinda guha urwaho umwanzi kuko atabifuriza ikiza. Babwiwe ko ku mipaka ariho bemerwe kunyura kuko izindi nzira bise Coracora ngo ari nazo umwanzi nawe anyuramo.

Ikindi, nuko abantu bakekwaho kuba abajura, abantu bagaragara muri za karitsiye batazwi, abaturage bagomba kujya babahagarika bakababaza aho bava n’aho bajya. Abamotari ndetse n’abanyonzi nabo basabwe kujya bamenya abantu batwaye.

Umwe muri aba bamotari witwa Ntirenganya Innocent na mugenzi we ukora ubunyonzi, bavuze ko izi nama bagiriwe bazumvise neza, aho ngo bumvise ko bagomba kwicungira umutekano, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *