Rubavu: Abaturage batabaye uruhinja rwajugunywe mu musarani

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo Mudugudu wa Kinyandaro, Akagali ka Gasiza, Umurenge wa Busasamana, ho mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Kabiri batabaye ubuzima bw’uruhinja rwari rwajugunywe mu musarani.

Uru ruhinja rwari rwavugunywe mu musarani na nyina akimara kurubyara nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Burengerazuba, CIP Innocent Gasasira.

Yagize ati: “ Kuwa Kabiri ahagana saa munani, polisi muri Busasamana yakiriye telephone iturutse ku baturage b’Umudugudu wa Kinyandaro, bavuga umugore wabyaye akajugunya uruhinja mu musarani uri hafi aho ,”

Biravugwa ko uwiteguraga kubyara yavuye mu nzu mu gicuku, akabyara, yarangiza akajugunya iyo nzirakarengane mu musarani. Mu gusubira mu nzu nka nyuma y’isaha, ngo yabwiye murumuna we ko yari arimo kwibyaza uruhinja rwaza rukagwa mu musarani.

CIP Gasasira ati: “ Murumuna w’umubyeyi yahise asohoka mu nzu yiruka ahamagara abaturanyi ngo batabare. Kubw’amahirw, abaturage, nubwo bari bahamagaye polisi kuri Station ya polisi ya Busasamana, bakoze ibishoboka byose basenya umusarani bakuramo uruhinja ari ruzima ,”

Yakomeje avuga ko umubyeyi n’uruhinja bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Busasamana ngo bitabweho, nyuma boherezwa ku Bitaro bya Gisenyi. Umwana ngo akaba ameze neza ndetse na nyina wagize utubazo ducye dutewe no kutabyara neza nawe ngo arimo koroherwa.

Turashaka gushima gutabara byihuse kw’abaturage mu gutabara ubuzima bw’inzirakarengane y’uruhinja, ndetse n’ubuzima bwa nyina, uteri umeze neza ,” uyu ni CIP Gasasira.

Hagati aho ariko, uyu mubyeyi wabyaye uruhinja akarujugunya mu musarani ategereje gushinjwa mu butabera abaganga nibaramuka bamusezereye yakize.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *