Abaturage bo mu Mudugudu wa Gasizi, mu Kagari ka Nyamirango, Umurenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu biganjemo abarerera ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyamirango bavuga ko hari umwanda uteye ubwoba ku buryo bafite impungenge ko abana bahiga bashobora kurwara indwara ziterwa n’umwanda. Bamwe mu baturage babwiye imboni ya BWIZA iri muri kariya gace ko uyu mwanda uturuka ku nzu yororerwamo amatungo y’abaturage iri mu marembo y’iri shuri neza aho amaganga aba atemba ku buryo amasazi ashobora kujya ahategurirwa amafunguro y’abana. Umwe muri aba baturage utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati ” Ikiraro cyangwa igikumba cyubatswe mu marembo y’ikigo cy’ishuri cya G. S Nyamirango kandi ntigikorerwa isuku ku buryo byashoboka ko cyatera indwara abana barererwa muri iryo shuri ndetse n’iyo ubajije umuyobozi w’ishuri ubona ntacyo yitayeho kuko agera mu kigo inshuro nkeya!” Akomeza agira ati ” Umuyobozi w’umurenge yemereye ubuyobozi bwasuye umurenge ku itariki ya 21/02/2021 ko ababyeyi bemeye kuzatanga amafaranga yo kugura iyo nzu ibamo ayo matungo twe nk’ababyeyi barerera hariya ntabwo batuganirije bivuze ko ntabyo twemeye. Amasazi ashobora kujya mu biryo by’abana avuye mu kiraro, bakaba barwara. Biteye impungenge kuko umwanda uri hariya uteye ubwoba.” Undi muturage avuga ko hari abitambitse ngo icyo kiraro kive hafi y’ishuri. Ati “Abahagarariye ababyeyi bashatse kwandikira akarere ariko umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge asaba ko byaba byiza bikemuriwe ku rwego rw’umurenge abishinga uhagarariye njyanama y’umurenge bafata umwanzuro wo kuzajya bakora amasuku ya buri gihe ariko ntiyigeze akorwa.” Aya makuru BWIZA yasanze ari impamo. Aba baturage bahuriza ku kuba iki ikiraro cyavanwa mu marembo y’ishuri kubera ko biteye ikibazo kuko byatera indwara abana biga hariya. ” Ese kuki bavana amatungo mu ngo ngo abantu ntibararane nayo hanyuma bakayajyana aho abana bigira twe twumva biteye inkeke.” BWIZA yavuganye n’Uhagarariye ababyeyi barerera kuri GS Nyamirango, Munyandamutsa Innocent avuga ko iki kibazo kibabangamiye, ko harimo ibintu bidasobanutse neza. Yagize ati ” Kiriya ni ikibazo twagiyemo, hafatwa umwanzuro ko hazajya hakorerwa isuku ihoraho ariko uwabyiyemeje byaramunananiye, hari umunuko. Twibaza uko Ubudehe bwaje kugura inzu mu kigo kandi gishobora no kwagurwa bakaba bahubaka. Harimo ibintu bififitse tutazi. Igisigaye ubu ni ukujyana kiriya kibazo ku karere.” Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyamirango ntiyabonetse ku murongo wa telefoni ngendanwa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Monique Nyiransengimana yatangarije BWIZA ko iki kibazo bari bagifatiye umwanzuro ariko ko kwimura ikiraro byo atari ibya vuba. Gitifu Nyiransengimana ati ” Icyo kibazo twari twagifatiye umwanzuro ko hariya hantu hagiye hakorerwa isuku ihoraho nta kibazo hatera ririya shuri. Byashoboka ko wenda itagikorwa buriya gitifu w’akagari arabizi yabikubwira neza. Kwimura kiriya kiraro bisaba kuba twabonye ubundi butaka bwo kucyimuriraho. Ababyeyi nabo bakwishyira hamwe bakahagura naho ubundi si vuba aha kucyimura.” Uyu muyobozi avuga ko iki kiraro kirimo amatungo y’abatuye Kanzenze hirindwa ko bararana nayo bityo ko batayasubiza mu mazu y’abaturage. Avuga ko bagiye gushyira imbaraga ku isuku y’icyo kiraro. Ati ” Abo bana natwe ni abacu.” Amafoto: BWIZA Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Amaganga ava mu kiraro ashobora gutuma umwanda ukwirakwira mu mafunguro y’abanyeshuri




Ikiraro kiri mu marembo y’ishuri


