Nyuma y’inkongi yibasiriye inzu y’umuturage (Habonintwali Silas) igashya igakongoka, Abaturage mu mujyi wa Gisenyi ho mu karere ka Rubavu baravuga ko batewe impungenge no kutagira imodoka zizimya umuriro izi zizwi ku izina rya kizimyamoto zihagije kuko mu ntara yose y’Uburengerazuba hari kizimyamoto imwe.
Iki kibazo bakigaragaje nyuma y’impanuka y’inkongi y’umuriro yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, igatwika inzu y’umuturage yakongotse muri uyu mujyi ubwo bageragezaga kuyizimya ariko umuriro ukabarusha imbaraga.
Aganira na RBA, yagize ati: “urebye hano iwacu i Rubavu hakenewe kizimyamoto, kuko si inzu ya mbere kuko hari n’izindi zigenda zishya imodoka ikaza byarangiye abaturage aribo birwanyeho”.
Sinamenye Germie, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko bibahangayikishije kuba intara yose y’Iburengerazuba ibarizwamo kizimyamoto imwe gusa, mu turere 7 tuyigize.
Ati: “Ubundi kizimyamoto dufite tuyihuriyeho n’uturere 7, urebye imiterere y’intara yacu ntabwo hakwiye kizimyamoto imwe”.
Yakomeje avuga ko iva Karongi, ikajya Rusizi, Nyamasheke,… kuba yari iri Nyamasheke inzu igashya Gisenyi ko igihe ijya kuhagerera iba yahiye yakongotse.
Mu gihe aba baturage babona ibikorwa by’iterambere bikomeza kugenda byiyongera, basaba ko bahabwa kizimyamoto ibegereye bakajya bayifashisha mu gihe habaye inkongi ikomeye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


