Abagize komite ishinzwe imicungire ya koperative y’abahinzi b’icyayi ya Mpfunda bari mu maboko ya polisi bashinjwa gucunga nabi umutungo w’iyi koperative ubarirwa muri miliyoni 17 z’Amanyarwanda.
Amakuru ava mu gipolisi mu Karere ka Rubavu akaba yemeje ko perezida, visi perezida n’umucungamutungo b’iyi koperative bafashwe bakurikiranweho gucunga nabi umutungo wa koperative bari bashinzwe kureberera.
Biravugwa ko aba bubatse ubwiherero bwari bugenewe abadenderera iyi koperative bwatwaye agera kuri miliyoni 13. Ubu bwiherero bukaba bwarubatswe imbere mu murima w’icyayi. Iyo urebye ubwo bwiherero ariko, ngo usanga butaratwaye amafaranga angina gutyo. Aba bayobozi kandi ngo bubatse ikindi cyumba kuri miliyoni 2. Ababikurikira nabwo bakavuga ko kitatwara amafaranga angina gutyo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda, ARI, ikomeza ivuga ko izindi miliyoni 2 zakoreshejwe mu ngendoshuri ariko bigafatwa nk’uburyo bwo kwangiza umutungo wa koperative cyane ko na manda y’aba bayobozi yendaga kurangira.
Aba nibaramuka bahamwe n’ibyaha bakurikiranweho, bashobora gukatirwa igifungo kiri hagti y’imyaka 7 n’imyaka 10, ndetse bagasubiza ibyo banyereje byikubye inshuro hagati y’ebyiri n’eshanu .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


