Rubavu: Aborozi barinubira serivisi mbi bahabwa na Koperative ‘SOSERGI’

Sangiza iyi nkuru

Aborozi bibumbiye muri Koperative yitwa ‘COODERU’ ikorera mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rubavu, barinubira serivisi bahabwa na Koperative ‘SOSERGI’ ibagurisha ibiryo by’inka zabo (drĂȘche) bemeza ko ari mbi.

Koperative COODERU abo borozi babarizwamo, yibumbiyemo aborozi b’inka bo mu mirenge ya Rubavu, Rugerero, Cyanzarwe, Nyundo na Nyamyumba; yose y’akarere ka Rubavu.

Serivisi z’iriya Koperative aborozi binubira zirimo kuba bishyura amafaranga y’ibiryo by’inka hagashira igihe kirekire batabihabwa.

Uretse kuba aborozi bishyura amafaranga ya drĂȘche ntibazihabwe ku gihe, banashinja ‘SOSERGI’ guhanika ibiciro byazo ku buryo abenshi batabasha kubyigondera.

Ni ikibazo aborozi bemeza ko kibabangamiye cyane, ngo kuko biriya biryo biri mu bitunze inka zabo, ku buryo iyo byabuze umusaruro w’amata ugabanuka cyane.

Umworozi witwa Utazirubanda Audar, asanga ibyo SOSERGI ikora ari ukugaraguza agati aborozi.

Ati: “SOSERGI itugaraguza agati, igashyiraho ibiciro byayo yishakiye.”

Uyu mworozi asobanura ko mu busanzwe Fuso ya drĂȘche bayiguraga ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 46, gusa kuri ubu iriya Sosiyete ikaba yarazamuye ibiciro uko yishakiye. Yemeza ko ari amafaranga aborozi batabasha kubona.

Mbarushimana Gerard cyo kimwe n’abandi borozi benshi bo bahuriza ku kuba umworozi ashobora kwishyura drĂȘche akamara amezi atatu atarayihabwa, ibyo baheraho bavuga ko SOSERGI ibaha serivisi mbi.

Yagize ati: “[SOSERGI] itanga serivisi mbi. Icya mbere ushobora kumara amezi atatu bataraguha drĂȘche, ugasanga nubundi wishyuye amafaranga yawe bakayakoresha, kandi hari abandi bishyura drĂȘche ugasanga nyuma y’umunsi umwe barayihawe, cyangwa se akishyura uwo munsi akayibona.”

“Bagira serivisi mbi rero, ku buryo iyo urebye imikorere n’imikoranire yacu nta gaciro baduha.”

Uyu mworozi avuga ko kuba iriya Koperative yongera igiciro cy’ibiryo by’inka itigeze inabaganiriza bibateza igihombo, na cyane ko amata yabo yabuze isoko bitewe n’uko bagemuraga i Goma none imipaka ikaba ifunze.

Kadogo Aimable uyobora koperative COODERU bariya borozi bibumbiyemo, we asobanura ko SOSERGI idakeneye kwita ku borozi, ko ahubwo icyo ishaka ari inyungu gusa.

Kadogo avuga ko ikibazo aborozi bafite cyagejejwe no ku buyobozi bw’akarere ka Rubavu, ariko ntibugire icyo bubafasha.

Yabwiye BWIZA ati: “Nandikiye n’ubuyobozi bw’akarere mbubwira ko SOSERGI itubangamiye, ariko ntabwo batwumva, bakubwira ko bakeneye guteza koperative yabo imbere ntibakeneye kutwitaho, barashaka kwita kuri company yabo SOSERGI, twe ntacyo tubarajeho ishinga.”

Ndekezi Gaspard uyobora SOSERGI, avuga ko kuba drĂȘche yariyongereye byaratewe no kuba umubare w’aborozi bayikenera wariyongereye.

Ku giciro cyari gisanzwe drĂȘche yiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 14, gusa ku bwa Ndekezi ngo si amafaranga menshi ngo kuko ayo mafaranga yagenwe hagendewe uko ibiciro bihagaze muri iki gihe.

Ndekezi yavuze ko nta mworozi wishyura drĂȘche ngo akubite amezi atatu atarayihabwa, ngo kuko biramutse bibaho byaba ari akarengane, akemeza ko iyo bamenye ko habayeho ikimenyane babikosora mu maguru mashya.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Rubavu: Aborozi barinubira serivisi mbi bahabwa na Koperative ‘SOSERGI’
    Ndekezi Uyobora Sosergi arabeshya nukuri Aborozi bo Mukarere ka Rubavu turarenganye ababishinzwe mudufashe turebeko akakavuyo kokakemuka

    Amafaranga baduca ku Fuso nimenshi pe

  2. Rubavu: Aborozi barinubira serivisi mbi bahabwa na Koperative ‘SOSERGI’
    Ndekezi Uyobora Sosergi arabeshya nukuri Aborozi bo Mukarere ka Rubavu turarenganye ababishinzwe mudufashe turebeko akakavuyo kokakemuka

    Amafaranga baduca ku Fuso nimenshi pe

  3. Rubavu: Aborozi barinubira serivisi mbi bahabwa na Koperative ‘SOSERGI’
    Sosergi iharanira inyungu zayo, nta service batanga kuko nahariya bavuzeko nta mworozi umara 3 mois ataraboba dreche ahubwo Amara namezi 12, umwaka muzima. Bigomba gukurikirinwa ndetse ikimenyane kibamo kikavamo kuko kirakabije.

  4. Rubavu: Aborozi barinubira serivisi mbi bahabwa na Koperative ‘SOSERGI’
    Sosergi iharanira inyungu zayo, nta service batanga kuko nahariya bavuzeko nta mworozi umara 3 mois ataraboba dreche ahubwo Amara namezi 12, umwaka muzima. Bigomba gukurikirinwa ndetse ikimenyane kibamo kikavamo kuko kirakabije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *